Umunsi wavutseho ibyamamare muri ruhago

198

Tariki 5 Gashyantare ni umunsi w’amateka muri ruhago kuko wavutseho ibyamamare bitandukanye byabiciye bigacika mu mateka y’umupira w’amaguru birimo Cristiano Ronaldo, Neymar Jr na Carlos Tevez.

Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo mu mwambaro wa Al-Nassr akinira kuri ubu

Uyu rutahizamu w’umunya-Portugal yavutse tariki nk’iyi mu 1985. Yatangiriye gukina umupira w’amaguru mu ikipe y’abato ya Sporting CP y’iwabo muri Portugal, nyuma aza kwerekeza muri Manchester United muri 2003 – 2009 ubwo yerekezaga muri Real Madrid muri Espagne kuva muri 2009 – 2018 ubundi yerekeza muri Juventus FC yo mu Butaliyani muri 2018 – 2021, nibwo yaje kongera kugaruka muri Manchester United muri 2021 – 2022 ubundi yerekeza muri Al-Nassr FC yo muri Saudi Arabia ari nayo ari gukinira none.

Cristiano yabaye ikimenyabose mu mateka y’umupira w’amaguru. Uyu mukinnyi wujuje imyaka 39 y’amavuko yatwaye imipira ya zahabu (Ballon d’Or) eshanu. Cristiano Ronaldo amaze gukina imikino 1,204, yatsinze ibitego 873, atanga imipira 249 yavuyemo ibitego amaze gutwara ibikombe 33.

Neymar Jr

Neymar Jr mu mwambaro w’ikipe y’igihugu ya Brazil

Neymar da Silva Santos Júnior ni umunya-Brazil kuri ubu ukinira ikipe ya Al-Hilal yo muri Saudi Arabia, uyu mukinnyi we yujuje imyaka 32 y’amavuko kuri uyu munsi kuko yavutse mu 1992.

Neymar Jr yatangiriye umupira w’amaguru mu ikipe y’abato ya Santos FC y’iwabo muri Brazil, aza no gukinira ikipe nkuru ya Santos FC muri 2009 – 2013 mbere yo kubengukwa na FC Barcelona yo muri Espagne yakiniye kuva muri 2013 – 2017. Yaje kwerekeza muri Paris Saint Germain muri 2017 ahita aca n’agahigo ko kuba umukinnyi uguzwe amafaranga menshi mu mateka y’umupira w’amaguru, iyi yayikiniye kugeza muri 2023 abona kwerekeza muri Al-Hilal.

Nyemar Jr ni umwe mu bakinnyi bari bategerejweho byinshi bitewe n’impano idashidikanywaho uyu mukinnyi yihariye gusa ntibyaje kumukundira ahanini biturutse no kumvune zakomeje kwibasira uyu mukinnyi ndetse n’ubu ari mu mvune azamaramo amezi agera kuri 7.

Carlos Tevez

Carlos Tevez ubwo yakiniraga Manchester United

Carlos Alberto Martínez Tévez ni undi mukinnyi wavutse tariki nk’iyi mu 1984. Kuri ubu Tevez akaba yarahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga muri 2021.

Tevez wo muri Argentine yakinaga nka rutahizamu ndetse yamenyekanye cyane mu makipe yo mu Bwongereza arimo West Ham United, Manchester United, Manchester City, na Juventus FC yo mu Butalitani ariko kandi yanakiniye amakipe arimo Boca Juniors y’iwabo muri Argentine, SC Corinthians yo muri Brazil na Shanghai Shenhua yo mu Bushinwa.