Umunsi wa mbere wa Rwanda Premier League: Rayon Sports icumbagira, Kiyovu Sports yihimura

955

Ku wa kane tariki 15 Kanama 2024 nibwo shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, umwaka w’imikino wa 2024-2025 yatangiraga hakinwa imikino itatu.

Kuri uyu munsi Gorilla FC yakiriye Vision FC kuri Kigali Pelé Stadium iyihatsindira igitego 1-0. Igitego cya Gorilla FC cyatsinzwe na Mugunga Yves minota y’inyongera y’umukino.

Undi mukino wabaye kuri uyu munsi warangiye Bugesera FC inaniwe gutsindira Amagaju FC kuri Sitade y’akarere ka Bugesera, amakipe yombi yaguye miswi y’ubusa ku busa.

Naho Mukura VS&L yatsindiwe i Huye na Gasogi United igitego 1-0. Igitego cya Gasogi United cyatsinzwe na Harerimana Abdelaziz ku munota wa 32 w’umukino, byanamugize umukinnyi wa mbere watsinze igitego muri Shampiyona y’uyu mwaka.

Imikino yakomeje ku munsi wo ku wa gatandatu tariki 17 Kanama 2024, Rayon Sports yaritegerejwe bikomeye n’abakunzi bayo yari yakiriye Marine FC kuri Kigali Pelé Stadium maze amakipe yombi anganya 0-0.

Ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024 hakinwe umukino wahuje Muhazi United na Musanze FC kuri Sitade y’akarere ka Ngoma.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, igitego cya Muhazi United cyatsinzwe na myugariro Dikoume Kouathe Marcel ku munota wa 15 naho igitego cya Musanze FC gitsindwa na Sunday Inemest Anang mu minota y’inyongera y’igice cya mbere.

Kuri uyu wa gatatu tariki 21 Kanama 2024 nibwo hakinwe umukino warutegerejwe ku wa gatanu tariki 16 Kanama 2024 ariko ugasubikwa.

Uyu munsi wanakwitwa uw’umunsi wa mbere wagombaga guhuza Kiyovu Sports na AS Kigali, uyu mukino warangiye Kiyovu Sports itsinze AS Kigali ibitego 2-1.

AS Kigali niyo yabanje igitego ku munota wa 15 gitsinzwe na Shaban Tshabalala, Kiyovu Sports yaje kwishyurirwa na Hakim Dieme ku munota wa 45 ndetse Byiringiro Désire ashyiramo igitego cyahesheje Kiyovu Sports amanota atatu ku munota wa 76.

Muri rusange ku mikino y’umunsi wa mbere hamaze gukinwa imikino itandatu mu mikino umunani, bivuze ko habura imikino ibiri.

Imikino ibiri ibura ni izahuza APR FC na Rutsiro FC n’umukino uzahuza Etincelles FC na Police FC, imikino yombi itegerejwe tariki 18 Nzeri 2024.

Iyi mikino yatinze kuba kubera ko APR FC na Police FC ziri gukina imikino Nyafurika.

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze