Umunsi wa kabiri wa RPL: Rayon Sports ikomeje kubura insinzi, Gasogi United irayoboye

708

Kuwa gatanu tariki 23 Kanama 2024 nibwo hatangiye gukinwa imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, Rwanda Premier League 2024-25.

Nk’uko byagenze ku munsi wa mbere, hakinwe imikino itandatu mu mikino umunani, umukino wari guhuza APR FC na Bugesera FC n’uwari guhuza Police FC na Kiyovu SC yarasubitswe kuko APR FC na Police FC zagombaga gukina imikino yo kwishyura mu marushanwa nyafurika na CAF Champions League na CAF Confederations Cup.

Mu mikino yabaye ku wa gatanu, Gasogi United yari yakiriye Marine FC kuri Kigali Pele Stadium ndetse ibasha kuyihatsindira igitego kimwe ku busa, igitego cya Gasogi United cyatsinzwe na Christian-Theodore Yawanendji-Malipangou kuri penaliti ku munota wa 36 w’umukino.

Undi mukino wabaye kuri uyu munsi ni uwahuje Rayon Sports na Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium, uyu mukino watangiye saa cyenda z’umugoroba nyuma y’uwa Gasogi United na Marines FC wari watangiye saa sita n’igice.

Rayon Sports yari yanganyije umukino wa mbere yakinnye na Marines FC, abafana bayo baje banyotewe amanota atatu ya mbere muri shampiyona.

Ntabwo uyu mukino warangiye uko abafana ba Rayon Sports babyifuzaga kuko warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Nsabimana Aimable yabanje gufungura amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports ku munota wa 45 w’umukino, iki gitego ariko Amagaju FC yaje kukishyura ku munota wa 71 gitsinzwe na Mapoli Rachid Fekini.

Mu minota y’inyongera, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Adama Bagayogo bituma abafana b’iyi kipe bizera amanota atatu gusa Iragire Saidi wanakiniye Rayon Sports yaje kwishyura iki gitego maze umukino urangira ari ibitego 2-2.

Imikino yakomeje ku wa gatandatu tariki 24 Kanama 2024, kuri Sitade Huye, ikipe ya Mukura VS&L yari yakiriye Etincelles maze umukino urangira amakipe yombi aguye miswi y’ubusa ku busa.

Kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu, Rutsiro FC yari yakiriye Vision FC zombi zazamutse uyu mwaka, uyu mukino warangiye Rutsiro FC itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Habimana Yves ku munota wa 45 w’umukino.

Imikino yakomeje ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024, kuri uyu munsi habaye umukino umwe wahuje Muhazi United na Gorilla FC kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma, uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Umukino wafunze indi yakinnwe ku munsi wa kabiri wa shampiyona wabaye kuri uyu wa mbere tariki 26 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium, uyu mukino wahuje AS Kigali na Musanze FC.

Uyu mukino ukaba warangiye AS Kigali ibonye amanota atatu nyuma yo gutsinda Musanze FC igitego 1-0, ni igitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier ku munota wa 47 w’umukino.

Uyu munsi wa kabiri wa shampiyona wasize Gasogi United ariyo iyoboye n’amanota atandatu ndetse n’iyo kipe yonyine imaze gutsinda imikino ibiri ibanza naho Vision FC iri ku mwanya wa nyuma n’umwenda w’ibitego 2, ikaba ariyo kipe yonyine imaze gutakaza imikino ibiri.

Uko amakipe akurikirana nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda