Umukozi wo mu rugo kwa Rudasingwa Emmanuel Victor yemereye Urwego rw’Ubugenzacyaha ko ari we wishe wa mwana waho Rudasingwa Ihirwe Davis w’imyaka 9 y’amavuko.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B.Thierry yabwiye UMUSEKE ko mu iperereza uru rwego rwakoze ryasanze umukozi wo mu rugo Nyirangiruwonsanga Solange yarishe uriya mwana.
Yagize ati: “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu Solange Nyirangiruwonsanga ari we wishe uyu mwana nk’uko na we abyiyemerera.”
Murangira yavuze ko Nyirangiruwonsanga Solange afungiye kuri RIB sitasiyo ya Remera mu gjhe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ibone uko ishyikirizwa Ubushinjacyaha.
Yavuze ko uyu akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi, gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange akaba yahanishwa igihano cya burundu igihe Urukiko rwamuhamya icyaha.
Urwego rw’Ubugenzacyaha ruributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa Ubutabera agahanwa hakurikijwe amategeko.
Rudasingwa Ihirwe Davis w’imyaka 9 y’amavuko yishwe anigishijwe umwenda iwabo mu rugo taliki ya 12 Kamena, 2022.
Se umubyara yari yagiye muri siporo naho Nyina ari mu yindi mirimo hafi no mu rugo. Icyo gihe uwo mukozi yitabaje Nyina w’umwana avuga ko hari ikibaye.
Rudasingwa Ihirwe Davis yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza. Umuhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Kamena, 2022 mu irimbi rya Rusororo.