Umukobwa wa Perezida wa Kenya yasenze avuga ko yifuza umugabo

686
Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida wa Kenya William Ruto

Umukobwa wa Perezida wa Kenya William Ruto witwa Charlene Ruto yabaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko agiye mu masangesho maze agasaba umuvugabutumwa ko yamusengera akabona umugabo.

Ni mu masengesho yabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu murwa mukuru wa Kenya Nairobi hamwe n’Umuvugabutumwa w’umunyamerika Benny Hinn.

Ubwo bari bageze mu mwanya wo gusengera ibyifuzo by’abari bitabiriye amasengesho, Charlene ni umwe mu bahagurutse maze avuga ko yifuza ko basengera umuhamagaro avuga ko afite ku bakiri bato.

Ibyo birangiye, umuvugabutumwa Benny Hinn yabajije Charlene Ruto niba ntakindi kifuzo yaba afite kihariye ngo agisengere.

Charlene Ruto niko kumwongorera agira ati;”Muhe umugabo uzamufasha gushyira mu bikorwa uwo muhamagaro. Nyagasani, mwoherereze uwo musore uzamubere imbaraga, umufasha bikomeye.

Yakomeje agira ati;”Ntabwo ibi yabyishoboza, Nyagasani. Agiye ku rugamba rwo kurokora imitima…akeneye umugabo vuba.

Iri sengesho rya Charlene Ruto w’imyaka 31 ryatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga aho hari nk’abavugaga ko bamubera igisubizo. Abandi bavuga ko ntakibazo babona mu isengesho rya Charlene Ruto.

Perezida wa Kenya William Ruto n’umugore we Rachel Ruto, visi perezida Rigathi Gachagua n’umugore we Dorcas Rigathi ni bamwe mu bari bitabiriye aya masengesho.

Charlene Ruto ni umwana wa gatatu wa William Ruto na Rachel Ruto, yavutse tariki 11 Mutarama 1993. Charlene akaba afite impamyabumenyi ya kaminuza mu itumanaho (Bachelor’s degree in Mass Communication) yakuye muri kaminuza ya Daystar yo muri Nairobi.

Charlene kandi afite Masters mu ishoramari (Master of Business Administration in Hospitality) yakuye muri kaminuza ya Les Roches International School of Hotel Management yo mu Busuwisi.