spot_img

Umukinnyi wa Chelsea yanyomoje amakuru yamuvugwagaho

Umukinnyi ukomoka muri Espagne ukinira ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’Ubwongereza Marc Cucurella yabeshyuje amakuru yamwerekezaga mu ikipe ya Atlético Madrid y’iwabo muri Espagne.

Umukinnyi Marc Cucurella w'ikipe ya Chelsea
Umukinnyi Marc Cucurella w’ikipe ya Chelsea

Marc Cucurella ni myugariro ukinisha ukuguru kw’imoso wagiye mu ikipe ya Chelsea avuye muri Brighton & Hove Albion nayo yo mu Bwongereza.

Bitewe n’uko ikipe ya Chelsea yakoresheje amafaranga menshi mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mu kwezi kwa mbere, kugira ngo itagwa mu bihombo birayisaba gusohora abakinnyi bamwe na bamwe, ku ikubitiro umuzamu wayo Eduard Mendy yerekeje muri Al Ahli, N’Golo Kante yerekeza muri Al Ittihad, captain wayo Cesar Azpilicueta ashobora kwerekeza muri Inter Milan, Ruben Loftus Cheek ashobora kwerekeza muri AC Milan, Kalidou Koulibaly yerekeje muri Al Hilal, Kai Havetz yerekeje muri Arsenal n’abandi, ibi byatumaga ibihuha biba byinshi ko na Marc Cucurella ashobora gusohoka mu ikipe ya Chelsea.

 

Umuvugizi w’uyu mukinnyi Álvaro Dominguez yatangaje ko ibyo ari ukubeshya ko ahubwo Marc Cucurella agomba kuguma mu ikipe ya Chelsea.

Check out other tags:

Most Popular Articles