Umukandida-Perezida Donald Trump yarashwe ugutwi ubwo yiyamamazaga muri Pennsylvania

723

Umukandida-Perezida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump wari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Pennsylvania yarashwe ku bw’amahirwe ntiyasiga ubuzima ahubwo akomereka ugutwi.

Urwego rw’igihugu rw’ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, FBI, rwatangaje ko ushinjwa kurasa Donald Trump yitwaga Thomas Matthew Crooks, akaba yarafite imyaka 20, avuka muri Bethel Park ho muri Pennsylvania.

Donald Trump warashwe, yatangaje ko isasu ritamufashe neza kuko ryahushuye ugutwi kw’iburyo.

Akimara kuraswa, Trump yahise avanwa aho yavugiraga ijambo igitaraganya maze asubizwa iwe mu rugo muri New Jersey aba ariho ajya kuvurirwa.

Crooks wagerageje kurasa Trump ntiyigeze abasha kurenga umutaru kuko yahise araswa maze ahasiga ubuzima nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’inzego z’ibanga za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (US Secret Services), Anthony Guglielmi.

Amakuru dukesha BBC avuga ko Crooks yarafite imbunda ya rifle, yari mu igorofa riri muri metero nkeya uvuye aho Trump yavugiraga ijambo ubwo yaraswaga.

Donald Trump ni umukandida ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uhagarariye ishyaka rya Republican mu matora ategerejwe mu Ugushyingo uyu mwaka.

Trump akaba ahanganiye uyu mwanya na Joe Biden usanzwe ari na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi, Democratic Party.

Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden w’imyaka 81 yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Donald Trump w’imyaka 78, iyi ni inshuro ya kabiri aba bombi bagiye guhatana mu matora.