Umuhungu wa LeBron James yamusanze mu kibuga, bagiye gukinana mu ikipe imwe

1051

Mu muhango wo kwinjiza abakinnyi bashya muri Shampiyona ya basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, NBA Championship, uzwi nka NBA Draft, ikipe ya Los Angeles Lakers isanzwe ikinamo LeBron James yatoye umuhungu we Bronny James nk’umukinnyi wayo mushya, bivuze ko umwana na se bagiye gukinana.

NBA Draft ya 2024 yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira ku wa gatanu.

Bronny James ni umwana w’imfura wa LeBron James, kuri ubu akaba azakinira Los Angeles Lakers mu mwaka utaha w’imikino bivuze ko se aramutse agumye muri Lakers dore ko agomba kubyanzura bitarenze ku wa gatandatu, umwana na se bakinana mu ikipe imwe.

Ni ubwa mbere mu mateka ya NBA ibi byaba bibayeho aho umubyeyi akinana n’umwana we.

Bronny yatowe na Lakers mu kiciro cya kabiri (Round 2) nk’umukinnyi wa 55 avuye muri University of Southern California (USC).

N’ubwo Bronny yinjiye muri NBA gusa abakurikiranira hafi amakuru ya basketball bavuga ko atari nka se mu bijyanye n’imikinire aho akina nka guard (Point/Shooting) mu gihe se yihariye agahigo ko gukina imyanya yose uko ari itanu mu mateka ya NBA, urebye n’ingano; Bronny afite metero 1.87, mu gihe se afite metero 2.06.

Mu mibare, Bronny yakiniye USC imikino 25, agira ikigereranyo cy’amanota 4.8 ku mukino, rebounds 2.8 ku mukino, atanga imipira yavuyemo amanota 2.1 ku mukino.

Mu nshuro Bronny yagerageje gutsinda amanota abiri cyangwa rimwe (Shots from the field) yatsinze neza ku kigero cya 36.6%, naho mu inshuro yagerageje gutsinda amanota atatu (3-point range) yatsinzemo 27% gusa.

Ibi nibyo bituma Rich Paul usanzwe ureberera inyungu za LeBron n’umuhungu we, avuga ko Bronny w’imyaka 19 yarakeneye ikipe yamufasha kuzamura urwego kuruta kwihutira kujya muri NBA.

Amakuru dukesha ESPN, avuga ko uyu Rich Paul yanagerageje uko Bronny yakwerekeza muri Australia mu makipe ataravuzwe amazina ariko ntibikunde bikarangira agiye muri NBA Draft.

Muri 2023, Bronny James yasibye imikino irindwi ibanza ya shampiyona y’umwaka ushize wa 2023-24 nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima (Cardiac arrest) ubwo yari mu myitozo muri USC gusa nyuma aza kuvurwa arakira.

Ubwo kandi Bronny yigaga mu ishuri ryisumbuye rya Sierra Canyon yahamagawe mu mukino wa gishuti uhuza abakinnyi ba mbere beza muri shampiyona uzwi nka McDonald’s High School All-American ndetse muri 2023 yashyizwe ku mwanya wa 20 na ESPN nk’umwe mu mpano zo kwitegwa mu gihe kiri imbere.

Uretse Lakers yifuzaga Bronny, hari andi makipe nka Phoenix Suns, Dallas Mavericks na San Antonio Spurs nayo yamwifuzaga gusa amakuru avuga ko we yashakaga Lakers cyangwa Suns gusa.

Bronny ashobora kuzagaragara bwa mbere mu mwambaro wa Lakers muri NBA Summer League izatangira tariki 12 – 22 Nyakanga 2024.

LeBron James w’imyaka 39 yashakanye na Savannah James muri 2013, bakaba bafitanye abahungu babiri aribo uyu Bronny James w’imfura wavutse 2004 na Bryce James umukurikira n’umukobwa umwe muto witwa Zhuri James.

LeBron yatangiye gukina muri NBA muri 2003 akinira Cleveland Cavaliers yakiniye kugeza muri 2010, yerekeza muri Miami Heats kuva 2010-2014, yongera gusubira muri Cleveland Cavaliers yakiniye kugeza muri 2018 mbere yo kwerekeza muri Los Angeles Lakers akinira kugeza n’ubu.

Uretse kuba ariwe mukinnyi watsinze amanota menshi mu mateka ya NBA n’amanota 40,474, akaba ari nawe mukinnyi wa kane mu mateka ya NBA watanze imipira yavuyemo amanota, LeBron yatwaye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri NBA (MVP: Most Valuable Player) inshuro enye, atwara NBA Championship inshuro enye, akina NBA All-star inshuro 20 ndetse n’ibindi bihembo bitandukanye.

LeBron kandi akaba yaratwaranye n’ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Olympics ebyiri zirimo iyo muri 2008 n’iya 2012 ndetse akazaba ari kumwe n’iyi kipe mu mikino ya Olympics itegerejwe muri uyu mwaka ikazabera i Paris mu Bufaransa.

LeBron usanzwe mu kibuga n’umuhungu we ni umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka ya basketball ndetse hari n’abadatinya kumwita umwami wayo dore ko anatazirwa King James.

LeBron James n’umuhungu we Bronny James
Bronny James akiri umwana ateruwe na se
Los Angeles Lakers yahaye ikaze Bronny James, umuhungu wa LeBron James