Umuhini mushya utera amabavu: RRA WVC yatsinze Kepler WVC

983

Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA WVC yatsinze Kepler WBBC amaseti 3-0 mu mukino ufungura shampiyona ya volleyball y’u Rwanda mu bari n’abategarugori.

Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ukwakira 2024 nibwo shampiyona ya volleyball y’umwaka w’imikino wa 2024-25 yatangiye.

Saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo umukino watangiye muri Petit Stade i Remera, RRA WVC y’umutoza Mutabazi Elie na Kepler WVC y’umutoza Siborurema Florien.

Iseti ya mbere yarangiye RRA WVC iyitwaye itsinze Kepler WVC amanota 25-22. RRA WVC yongeye gutwara iseti ya kabiri ku manota 25-21 naho iseti ya gatatu yayitwaye ku manota 25-22.

Uyu ni umwaka wa mbere ikipe ya Kepler WVC yitabiriye shampiyona ndetse uyu wari umukino wa mbere w’amarushanwa yarikinnye kuva yashingwa.

Ukurikije uyu mukino, Kepler WVC ni ikipe yo kwitegwa muri iyi shampiyona bitewe n’umukino yagaragaje ndetse n’abakinnyi ifite barimo Binja Faloumata ukina nk’umwataka (Receiving attacker), Passeur Uwera Lea utari mushya muri shampiyona na Deborah Oyiku Sunday ukina hagati (Fixeuse).

Imikino irakomeza kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira, Wisdom School ikina na Ruhango WVC saa sita z’amanywa naho EAUR WVC ikine na Police WVC saa munani z’amanywa.

Shampiyona ya volleyball y’u Rwanda mu bari n’abategarugori umwaka wa 2024-25

Shampiyona y’uyu mwaka yitabiriwe n’amakipe umunani arimo: RRA WVC, APR WVC, Police WVC, Ruhango WVC, EAUR WVC, Kepler WVC, Wisdom School na RP Huye College.

Ugereranyije n’umwaka ushize, amakipe atatu ariyo Wisdom School, RP Huye na Kepler WVC niyo makipe mashya, naho ikipe ya IPRC Kigali niyo itaragarutse kuko ubushize shampiyona yakinwe n’amakipe umunani.

Binja Faloumata ukinira Kepler WVC ukwiye kwitegwa muri shampiyona y’uyu mwaka
Elisabeth Ijeoma wa RRA WVC yagoye bikomeye Kepler WVC
Libero Uwimbabazi Lea ukinira Kepler WVC yakinaga n’ikipe yavuyemo