Umuherwe wa Manchester United ashaka kuyubakira stade nshya

742

Umuherwe Sir Jim Ratcliffe uherutse kugura imigabane ingana na 27.7 % ya Manchester United yatangaje ko yifuza kubaka stade nshya y’iyi kipe igasimbura Old Trafford.

Manchester United yatangiye gukinira kuri stade ya Old Trafford mu 1910. Iyi stade y’amateka ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 74,310 bose bicaye.

Sir Jim Ratcliffe avuga ko stade nshya yifuza kubakira Manchester United yakubakwa iruhande rwaho Old Trafford yubatse ndetse ngo byaba byiza kubaka stade nshyashya aho kuvugurura isanzwe nk’uko yabitangarije BBC Sport.

Yagize ati,”Nakunda ko hubakwa stade nshya aho kuvugurura isanzwe. Byaba ari byiza cyane ku Majyaruguru y’Ubwongereza (avuga umujyi wa Manchester).”

Yakomeje abwira BBC Sport ati,”Trafford Park niho impinduramatwara y’inganda yatangiriye (Industrial revolution). Iyo urebye kariya gace ka Manchester none ntabwo kigeze kitabwaho, gasubira hasi.”

“Mu mboni zange, mfite igitekerezo cyo kongera kuzamura kariya gace ka Manchester. Imbarutso ni ukubaka stade nshya kandi ikomeye ku ruhando mpuzamahanga kuburyo yakwakira imikino y’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, imikino ya nyuma ya FA Cup, imikino ya nyuma ya UEFA Champions League. Yatanga umusaruro mu Majyaruguru y’Ubwongereza.”

Sir Jim Ratcliffe akomeza agira ati,”Mu Bwongereza hahora imvururu ko Amajyepfo atoneshwa kuko ariho hari stade y’igihugu (Wembley stadium iri London). Ko abo mu Majyaruguru bishyura imisoro nkabo mu Majyepfo, kuki mu Majyaruguru hatakubakwa stade ikipe y’igihugu ishobora gukiniraho? Kuki abo mu Majyaruguru burigihe bagomba kujya mu Majyepfo kureba imikino ya 1/2 cya FA Cup?”

Sir Ratcliffe akomeza avuga ko kugira ngo iyo stade yubakwe bizasaba n’inkunga y’abaturage, kuri iyi ngingo Gary Neville niwe waganirijwe kuyitaho.

Sir Ratcliffe avuga ko nk’uko uyu ari umushinga wo kuzamura Manchester, Leta nayo igomba gutanga inkunga yayo.