spot_img

Umuhanzi Justin Bieber wabaye pararize igice kimwe cy’umusaya, yavuzeko akeneye ubutabazi buturuka kuwiteka

Umuhanzi w’icyamamare muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Justin Bieber aherutse gutangaza ko yafashwe n’uburwayi budasanzwe bwatumye aba pararize bituma ahagarika ibitaramo byose yagombaga kugaragaramo.

Bieber yavuzeko yitabaje abaganga bakaba bari kumufasha ariko akabona ntacyo biriguhindura, ahamyako Yesu kristu ariwe yizeye nk’umukiza.

Uyu muhanzi yagize ati : “Nzi ko  ubu babare buzashira, nizeyeko Yesu ari kumwe nanjye.”

Ku wa gatandatu, Bieber w’imyaka 28 yavuze ko yafashwe n’uburwayi bwatewe n’indwara izwi ku izina rya syndrome ya Ramsay Hunt.

Iyi ndwara yamufashe igice kimwe cy’umusaya kuburyo yibasiye iminsi yo mu maso bigatuma haba pararize, iyo ufite iyi ndwara uribwa cyane mu matwi n’imisaya ntabwo iba ikora neza.

Bieber afite ubwoba ko iyi ndwara ishobora kumugira paparize burundu igice kimwe cy’umusaya akaba ariyo mpamvu asaba amasengesho kugirango arebe ko yakira.

Ku wa mbere, Bieber yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram-Instagram, avuga ko “yifuzaga gusangira n’abaturage igice gito cy’uko yumvise ameze”.

Uyu muhanzi yaranditse ati: “Uyu munsi wabaye mwiza kandi muri ubu bubabare bwose nabonye ihumure ku wandemye kandi unzi”.

“Ndibutswa ko izi ibintu byanjye byose. Azi ibibi byanjye ntashaka ko hagira ubimenya kandi buri gihe anyakira mu maboko ye yuje urukundo.

“Iyi myumvire yampaye amahoro yo mu mutima mu gihe cy’amakuba ateye.”

Mu cyumweru gishize, muri videwo yiminota itatu yoherereje abayoboke be miliyoni 240 kuri instagram, Bieber yaramwenyuye ahumura amaso kugira ngo yerekane uburyo uruhande rwiburyo rwo mu maso rwe rudashobora gukora neza kubera iyi ndwara.

Uyu muhanzi wavukiye muri Kanada yavuze ko yakoraga “face Training” kugira ngo asubire mu buzima, ariko akavuga ko atazi igihe bizatwara kugira ngo akire.

Indwara ya Ramsay Hunt ni indwara idasanzwe. Nk’uko ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya indwara kibitangaza, buri mwaka abantu batanu kuri 100.000 ni bo bafatwa nubu burwayi.

Mu bihe byinshi, abantu bakira neza muminsi mike cyangwa ibyumweru, nubwo abantu bamwe bashobora kutumva neza no kutabona neza bikabaviramo ubumuga budakira.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img