spot_img

Umuhanzi Israel Mbonyi yafashe icyemezo cyo gusubika ibitaramo yagombaga gukorera muri Australia mu minsi iri imbere kugira ngo arusheho kwitegura neza icyo azakorera I Kigali.

Ni ibitaramo bitanu Israel Mbonyi yari yaramaze gutangaza ko yitegura gukorera mu Mijyi irimo Adelaide, Melbourne, Sydney, Brisbane na Perth.

Mbonyi yavuze ko nyuma yo kubona ko bishobora kumugora gukomeza ibi bitaramo ari no gutegura icyo azakorera I Kigali ku wa 25 Ukuboza 2022, yafashe icyemezo cyo gusubika uru rugendo.

Yabwiye amakurumashya.rw ati โ€œUrumva mfite igitaramo gikomeye mu Ukuboza 2022, nkeneye umwanya uhagije wo kucyamamaza no kugitegura uko bikwiye, ni nayo mpamvu nahisemo gusubika urugendo nari mfite muri Australia.โ€

Uyu muhanzi yavuze ko nubwo asubitse uru rugendo ariko atarukuyeho kuko azarusubukura mu ntangiriro zโ€™umwaka utaha wa 2023.

Ati โ€œNyuma yo kuganira nโ€™ikipe twari turi gufatanya gutegurana urugendo rwanjye muri Australia, twaje gusanga twakwigiza inyuma ibi bitaramo bikazaba mu ntangiriro zโ€™umwaka utaha.

 

 

 

 

 

 

 

Check out other tags:

Most Popular Articles