Bruce Melodie aracyafungiye i Burundi…Hari abayobozi bakomeye byababaje
- Pasiporo ya Bruce Melodie yafatiriwe
- Abayobozi bakomeye mu Burundi byababaje
Minisiteri y’Ubutegetsi n’Umutekano mu Burundi, kuri uyu wa Kane yemeje ko umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Melodie agifunze, hakaba hari amakuru yizewe ko hari abayobozi bakomeye mu Burundi banenze ifungwa rye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi n’Umutekano mu Burundi, Pierre Nkurikiye, mu gitondo cyo kuri uyu wa 01 Nzeri 2022, yabwiye BBC ko uyu muhanzi w’Umunyarwanda agifunze.
Yatangaje ibi nyuma yuko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 hari hakwirakwiye amakuru avuga ko Bruce Melodie yarekuwe.
Bruce Melodie wagiye mu Burundi ku butumire bw’igitaramo yagombaga kuririmbamo, yatawe muri yombi amaze kugera muri iki Gihugu aho yari yabanje kwakiranwa ubwuzu ku kibuga cy’indege.
Amakuru avuga ko Bruce Melodie yafashwe n’abashinzwe umutekano mu Gihugu cy’u Burundi ashinjwa ubutekamutwe.
Uyu muhanzi arazira igitaramo yagombaga gukorera mu Burundi muri 2018 ariko kikaza gusubikwa ku bw’impamvu zitatangajwe, gusa icyo gihe ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi byari bigikomeye.
Umuhanzi w’Umurundi uzwi nka Kidumu ukomeye mu karere, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Si byiza ko umuhanzi uje i Bujumbura gutya kandi mubizi neza ko ibyabaye kiriya gihe impamvu zitari zimuturutseho. Ndababaye cyane.”
Umunyamakuru Nyarwanda Innocent ufite YouTube Channel izwi nka Yago TV, wajyanye na Bruce Melodie mu Burundi, mu gitondo cyo kuri uyu Kane yakomeje kugaragaza uko iki kibazo gihagaze.
Yagize ati “Banyarwanda/kazi namwe nshuti z’u Rwanda guhera ejo twagerageje kwimana mugenzi wacu Bruce Melodie hano mu Burundi ariko byabaye iby’ubusa kuko ibirimo kumubaho bisa n’agahimano gafite ikindi kintu gikomeye twebwe tutarimo kumenya, bityo twamaze kwiyambaza ambasade y’u Rwanda mu Burundi.”
Uyu munyamakuru yakomeje agira ati “Bruce Melodie yose iri kuri ambasade hategerejwe ikiza kuva muri ibyo biganiro, ndakwibutsa ko urega Bruce Melodie avuga ko niyo ayo mafaranga yishyuza yaboneka kuri we ntabwo ashaka ko ibitaramo biba.”
Umusesenguzi mu bijyanye n’imyidagaduro, Khamiss Sango avuga nubwo Bruce Melodie yarekurwa abona igitaramo cyari kijyanye Bruce Melodie mu Burundi gishobora kutaba.
Yagize ati “Mu mitwe y’abantu bamaze kubyangiza, ikindi kandi Bruce Melodie wagombaga kubyuka ataramira Abarundi, araye muri kasho zo mu Burundi, uwo muntu urumva koko yajya ku rubyiniro?”
Uyu musesenguzi avuga kandi ko iki gitaramo cyari kigiye kuba kuri iyi nshuro cyateguwe n’Abanyarwanda ku buryo uyu muhanzi ashobora kumvikana na bo kugira ngo ajye kuruhuka.
Abayobozi bakomeye mu Burundi byababaje
Umunyamakuru Alain Nova Irambona wo mu Gihugu cy’u Burundi, yabwiye RADIOTV10, yavuze ko Bruce Melodie agifunze.
Yagize ati “Aho bigeze ubu aracyari muri kasho, ariko bavuga ko acungishijwe amaso, guhera ejo pasiporo ye barayimwatse.”
Yavuze ko yavuganye n’umwe mu bayobozi bakomeye muri iki Gihugu cy’u Burundi, amubwira ko abayobozi bakuru bo muri iki Gihugu batishimiye itabwa muri yombi rya Bruce Melodi.
Ati “barimo baravuga bati ‘Ibi bintu biri kutwangiriza urugendo rwiza twari rwo kuzahura umubano wacu n’u Rwanda none ibi bibaye bite?’ urebye ntabwo byashimishije bamwe mu bayobozi bukuru b’Igihugu.”