spot_img

Umuhanzi Afrique ari mu gahinda Gakomeye nyuma y’uko mukuru we akoze impanuka Akitaba Imana inkuru irambuye ๐Ÿ‘‡

Umuhanzi Afrique ari mu gahinda ka mukuru we witabye Imana yishwe nโ€™impanuka yabereye mu Karere ka Nyagatare mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022 inkuru mbi yatashye mu muryango wโ€™umuhanzi Afrique ubwo bamenyaga amakuru yโ€™urupfu rwa mukuru we waguye mu mpanuka.

Ni amakuru Amakurumashya.rw yahamirijwe na Niz Beatz usanzwe ureberera inyungu zโ€™uyu muhanzi mu muziki, aho yagize ati โ€œAmakuru yo ni impamo, ubu turi mu gahinda gakomeye nyuma yo kumenya inkuru mbi yโ€™urupfu rwa mukuru wa Afrique.โ€

Ku rundi ruhande ariko Niz Beatz wari mu modoka yerekeza I Nyagatare ari kumwe na Afrique yavuze ko nta makuru menshi baramenya kuri iyi mpanuka. Ati โ€œHari amakuru tutarabona, muri make menshi turayamenya nituhagera.โ€

Urupfu rwa mukuru wa Afrique rwahise rukoma mu nkokora ibikorwa bya muzika yari ari gutegura birimo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise โ€˜My booโ€™.

Afrique ubusanzwe ni bucura iwabo akaba yakurikiraga uyu mukuru we witabye Imana ndetse na mushiki wabo wari ubarimo hagati.

Check out other tags:

Most Popular Articles