Umuhanuzi yahanuye urupfu rwa Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin muri uyu mwaka wa 2024

377

Umuhanuzi wo mu Bwongereza muri Southampton, Craig Hamilton-Parker wahanuye ibirimo icyorezo cya COVID-19, Kwivana mu muryango wunze Ubumwe w’Uburayi k’ubwami bw’Ubwongereza (Brexit), kuba Perezida kwa Donald Trump n’urupfu rw’umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II yahanuye ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin azapfa muri uyu mwaka.

Craig Hamilton-Parker unakunze kwitwa ‘Umuhanuzi w’imperuka (Propfet of Doom)’ w’imyaka 69 y’amavuko yatangiye guhanura ubwo yari mu myaka ya za makumyabiri nyuma yo gusura Ubuhinde, avuga ko ashobora kureba ahazaza ndetse ko abifashwamo n’umugore we Jane Hamilton-Parker.

Mu mashusho y’amasaha abiri yashyize ku muyoboro wa YouTube, Prophet of Doom yatanze ubuhanuzi ku mwaka wa 2024 kugeza 2026 ari nabyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru:

  • Hazaba ibintu byiza ku isi nyuma ya 2026

Umuhanuzi Hamilton-Parker avuga ko nyuma ya 2026 isi izagwirwa n’ibinezaneza gusa. Yaragize ati;”Ndatekereza ko nyuma ya 2026 tuzabona ibintu byiza biba ku isi, gusa kuva ubu kugeza icyo gihe haracyari inzira z’inzitane.

Akomeza avuga ko kandi muri uyu mwaka wa 2024 aribwo hazaboneka umuti wa kanseri ikomeje kwivugana benshi ku isi, ibi bikazashingira ku ikoranabuhanga rigezweho (Artificial intelligence).

Indwara yo kwibagirwa no kuba pararize (Alzheimer) nayo izabonerwa umuti. Ati;”Hazaboneka iterambere mu buvuzi n’imiti, indwara ya Alzheimer nayo izabonerwa umuti.

Akomeza avuga ko azishimira kubona ibyo bihe kuko azaba ahari.

  • Uburusiya n’Ubushinwa bazayobora isi

Kuri iyi ngingo yaragize ati;”Muri 2015 nibwo natangiye kuvuga ko nabonye Uburusiya n’Ubushinwa bazayobora isi kandi ibi byatangiye kuba.

Akomeza agira ati;”Icyo gihe navuze ko ubukungu bw’Uburusiya buzatangira kugabanuka uko imyaka izagenda iza ariko bukaziyambaza Ubushinwa, Ibyo byatangiye kubaho by’umwihariko mu gihe k’intambara na Ukraine.

  • Urupfu rwa Perezida w’Uburusiya Vladimir Vladimirovich Putin

Ubuhanuzi bwa Hamilton-Parker buvuga ko Perezida w’Uburusiya Putin azitaba Imana muri uyu mwaka wa 2024 ndetse ibi bikazaba iherezo ry’intambara y’Uburusiya na Ukraine.

Hamilton-Parker avuga ko uzasimbura Vladimir Putin azaba ari mubi kumurusha ndetse ko uwo muntu azaba ari umugore.

  • Ibitero byo kuri murandasi bizibasira isi (Cyber attacks)

Ubuhanuzi bwa Hamilton-Parker buvuga ko muri uyu mwaka wa 2024 hazaba ibitero byo kuri murandasi bikomeye kandi byinshi, ibi bikazatuma hari imikorere imwe ya za banki izahita ijya hasi ntiyongere gukora.

  • Isi izibasirwa n’ibiza kamere

Hamilton-Parker mu buhanuzi bwe avuga ko isi izibasirwa n’ibiza kamere muri uyu mwaka wa 2024 harimo umutingito uzaba muri Amerika no mu Butaliyani.

Akomeza avuga ko imyuzure izibasira Uburayi n’umurwa mukuru w’Ubwongereza London, ibi bikazanatuma uyu mugi uzimira. Muri iyi myuzure igihugu cy’Ubudage nicyo kizagerwaho n’ibyago bikomeye.

Hamilton-Parker kandi avuga ko abona imiyaga myinshi ya Tsunami yibasira Australia. Avuga ko kandi uko imyaka izagenda iza iki gihugu kizibasirwa n’inkongi z’umuriro, imyuzure, guturika kwa Great Barrier Reef ndetse ko hari icyorezo gishya kizibasira isi kizaturuka muri iki gihugu.

Ati;”Ahazaza ariko hatari uyu mwaka wa 2024 ndabona ikindi cyorezo kizamuka giturutse muri Australia, isi izatsinda iki cyorezo gusa ntikizahangara isi nka COVID.

Akomeza agira ati;”Ndabona Canberra yibasiwe n’inkongi y’umuriro n’imyuzure yibasira Tasmania – ibi byo byaranabaye.