Umugabo yibye banki idorali 1 ngo akunde yivuze ku buntu

305

Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaremeye yiba $1 agamije gufungwa ngo abone ubuvuzi yarakeneye ku buntu.

Ibi byabaye tariki 9 Kamena 2011 bikozwe n’umugabo warufite imyaka 59 icyo gihe witwaga James Richard Verone.

Verone yakoze ibi nyuma y’uko abuze uko yivuza niko gufata icyemezo cyo kwiba banki kuko yagombaga kubifungirwa kandi yizeye ko mu igororero azabona ubuvuzi yifuza ku buntu.

Ni uko Verone yafashe icyemezo maze yerekeza muri banki. Uyu mugabo ntantwaro yari yitwaje ndetse yabikoze mu buryo bworoshye ko yafatwa.

Verone yatunze intoki umukozi wa banki maze amusaba kumuha $1. N’ubwo ntantwaro Verone yarafite gusa byahungabanyije uwo mukozi wa banki ku buryo na nyuma y’uko uyu mugabo afashwe, umukozi wa banki yahise yihutanwa kwa muganga ngo asuzumwe. Ibi Verone yanabisabiye imbabazi avuga ko ataragamije guhungabanya uwo mugore wakoraga muri banki.

Verone akigera muri gereza yatangiye kwitabwaho n’abaganga nk’uko yabyifuzaga ndetse yaragize ati, “Iyo udafite ubuzima burya ntacyo uba ufite.”

Uyu mugabo yitaweho n’abaganga ku burwayi bw’umugongo n’ikirenge yarafite ndetse n’uburwayi bwo mu gatuza.

Verone ntiyigeze yicuza kwiba banki agafungwa kuko kuri we yabonaga ko ariyo nzira nzima yarakwiye kunyuramo, mu magambo yaragize ati,”Nahisemo gereza”