Rutsiro: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwafunze NGAYABATERANYA EMMANUEL w’imyaka 27 akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umwana we ufite imyaka 2 y’amavuko ndetse n’umugore we.
Ibi byabereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Manihira, Akagari ka Muyira, Umudugudu wa Muyira tariki ya 28/06/2022.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko uriya mugabo watawe muri yombi afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Gihango, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB ivuga ko uriya mugabo akurikiranyweho icyaha cyo Gukubita no Gukomeretsa ku bushake, Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano.
Iyo iki cyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashobora kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, iyo icyaha gihamye uwo muntu ashobora guhanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 8 n’ihazabu ya miliyoni imwe kugera kuri miliyoni 2Frw.
RIB irasaba abantu bafite imyumvire yo guhohotera abo bashakanye bishingiye ko babyaye umwana w’igitsina runaka ko bayihindura, ibibutsa ko guhohotera uwo ari we wese umuziza ko yabyaye umwana w’igitsina runaka cyangwa ufite ubumuga bihanwa n’amategeko.
Uru rwego rusaba Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze kudahishira amakuru nk’ariya kuko guhishira icyaha cy’ubugome na byo bihanwa n’amategeko.