spot_img

Umugaba w’Ikirenga wa RDF Perezida Kagame yazamuye abasirikare 3 bakuru muntera

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 3 bari ku ipeti rya Brig. General bahabwa ipeti rya Major General.

Abazamuwe ni Brig. Gen. Vincent Nyakarundi, Umuyobozi Mukuru ushizwe Ubutasi bwa Gisirikare, Brig. Gen. Willy Rwagasana ukuriye Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), na Brig. Gen. Ruki Karusisi Uyobora Umutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Forces).

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yazamuye mu ntera kandi Col Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda amuha ipeti rya Brig. General.

Izo mpinduka zahise zihabwa agaciro zigitangazwa.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img