spot_img

UMUCO: INKOMOKO Y’UMUGANI “HABE NA MBA!”

Uyu mugani bawuca nk’iyo umuntu agiye gusaba ikintu aziko hari byinshi, nyuma agasanga ntakintu gihari habe na gito, nibwo bagira bati;”Ntagihari habe na mba!” Uyu mugani wakomotse ku mutwa witwaga Mba wo mu Iceni ku Gisi cya Kigasari ni Huye y’ubu (Butare), ni ahagana mu mwaka w’1500.

Ubwo hari ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli, atuye i Ruhashya na Mara ho mu Busanza bw’epfo. Hakabaho umuhinzakanzi witwaga Benginzage ariwe bita Nyagakecuru muka Samukende, agatura mu bisi bya Huye. Umunsi umwe Ruganzu yoherejeyo abatasi kugira ngo bamutate azabone uko amurimbura nk’abandi bahinza kuko byari intego ye. Nyagakecuru yari afite urugo rw’inzitane ariko rukabamo ibyanzu by’ihene ze ari nabyo Ibisumizi byaje gucamo biramushyikira biramwica. Ni nayo mpamvu kandi abanyarwanda bakivuga ngo;”Naka yasenyewe n’ihene nka Nyagakecuru.” cyangwa bakagira bati;”Ntagahora gahanze, urwa Nyagakecuru ihene ziraruhanguye!”

Nyagakecuru rero yari afite abata b’intwari mu ngabo ze zitwaga Imparabanyi, batuye Iceni ku mushoro wa Kigasari (Ubu hari uruganda rw’abacuzi b’i Gishamvu), bakabamo uwitwa “Mba” w’intore cyane mu kumasha no kwizibukira.

Umunsi wo gutera Nyagakecuru warageze maze Ruganzu agaba Ibisumizi abigabanyijemo imitwe ibiri, umwe utera Nyagakecuru iwe, undi nawo utera i Kigasari mu Mparabanyi kugira ngo uzimire zoye gutabara nyirabuja. Uwateye Nyagakecuru umaze kumwica wahise ujya kunganira uwateye Imparabanyi, rurambikana bishyira kera kandi ariko hari icyorezo impande zombi. Bigeze mu mashoka y’inka, Ibisumizi bikubita Imparabanyi inshuro, ariko wa mutwa witwaga “Mba” yanga gushagasha, aragaruka asakirana n’igisumizi cyitwa “Rucinya” kirarekera, kimutsinda hagati y’ingamba zombi; kiti;”Ndaguhamije Rucinya ruciye bugufi mperutse gucira ibinyita mu bicaniro bya Nemba” Ubwo imparabanyi zicika umukenyo. Ibisumizi niko kuzirohamo bizica umugenda, abacitse ku icuma rubanda rubatangirira mu Nyaruguru babatsinda ku musozi witwa Mbasa.

Hagati aho se wa “Mba” ahobagira ajya kubariza inkuru y’Imparabanyi. Ageze mu mucyamo wa Kigasari ahitwa mu Birogo ahura n’umukecuru w’umutwakazi, aramubaza ati;”Nta gakuru k’Imparabanyi wamenya?” Umukecuru amubizanya uburakari ati ;”Imparabanyi zatikiye nta wasigaye ndetse habe na “Mba”!” Icyatumaga avuga “Mba” ni uko ari we wari ingenzi mu Mparabanyi. Umusaza akomeza urugendo. Yigiye imbere ahura n’undi mutwa aramubaza ati;”Yewe sha! nta nkuru y’Imparabanyi n’Ibisumizi wandusha?” Undi amusubiza azingije mu gahanga ati,”Dore ino ndondogozi y’agasaza imbaza ubusa.” Ati;”Imparabanyi zashize zose habe na “Mba” wari ingenzi muri zo!”

Nuko iyo mvuga isakara igihugu irarambanya irinda ihinduka umugani bacira ku muntu usanze ibyo yashakaga byashize, abo yasabaga bakabimuhebya bagira bati;”Nta cyasigaye habe na mba!” Ubwo baba bafatiye ku mvugo wa mutwa n’umutwakazi bombi bahebeje se wa “Mba” bagira bati;”Imparabanyi zashize habe na “Mba” wazigenzaga!”

Habe na mba = Habe na busa.

IVOMO: Ibirari by’insigamigani, igitabo cya kabiri, page ya 122-123.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img