spot_img

UMUCO: INKOMOKO Y’UMUGANI “AK’IMUHANA KAZA IMVURA IHISE”

Uyu mugani bawuca bawendeye ku muntu uboneye ikintu mu mpitagihe. Iryo jambo rikaba ryaravuzwe n’umwami Yuhi Gahindiro ari i Sheri na Butera h’i Runda na Gihara ho mu Rukoma ahagana mu mwaka w’1800.

 

Gahindiro yari atuye i Rubona rwa Gihara, yagiraga abantu benshi mu rugo rwe bituma yiha umugenzo wo kujya aruzenguruka nubwo yari afite abarinzi. Bukeye agiye kuruzenguruka uko bisanzwe imvura iragwa iramuziga imaze guhita abona kurugendagenda. Mu gihe yagendanga aza guhura n’abana babaga iwe bavuye kwiba ibishyimbo byo gutonora n’ibihaza byo kugerekaho. Abakubise amaso arabamenya arababaza ati,”Murajya he basha?” Banga kumuhisha bati,”Tuvuye kwiba” Arababaza ati,”Mwibira iki ko urugo rwange ntakirubuzemo?” Baramusubiza bati,”Ubu se watwereka umurima nibura ungana urwara wahinzemo ibi tujya kwiba?” Arabihorera baragenda.

 

Bageze mu rugo babura inkwi zo gutekesha ibyo byibano byabo, barara ubusa. Mu gitondo Gahindiro avunyisha (ahamagaza) abanyagihara n’abandi bahegereye abatuma amasuka. Bamaze kuyageza aho abajyana i Sheri na Butera, ahahingisha umurima w’ikiyagamure urangiza igikombe kiri hagati ya Sheri na Nyagasozi awita Rwangambibi (N’ubu icyo gikombe kirakitwa Rwangambibi) nuko bawuteramo ibishyimbo n’inzuzi n’isogi. Bimaze kwera ategeka abana bo mu rugo rwe kujya babyitonorera kugira ngo boye kujya bararikira ibitonore. Nuko abana baduka umutonore bararya bashira irari. Bamaze kurengwa Gahindiro yiganisha aho bateraniye asanga banezerewe maze arababaza ati,”Mbe burya bya bishyimbo nabafatanye mwibye mwarabitetse?” Baramusubiza bati,”Ntabwo twabitetse, imvura yaguye ari nyinshi tubura inkwi tubirarana ubusa.” Araseka, arababwira ati,”Erega bana bange burya ak’imuhana kaza imvura ihise!” Yungamo ati,”Ese ko imvura igwa, hari ubwo mwari mwarara ubusa?” Bati,”Oya!” Nawe ati,”Nimuge mwihingira ibyanyu musorome imvura itaragwa, kandi ninagwa mutonorere mu nzu mutekere igihe ntimuzaburara.”

 

Iryo jambo “Ak’imuhana” nanone ni izina Gahindiro yari yarise umurima yahingishije i Murinja ho ku Mayaga ubwo nyirasenge “Nyiraminoga ya Gihana cya Rujugira” yari amaze kumwima amasaka n’uburo byo kumaza urubanza mu gihe k’imvura; aho kubimuha yamutumyeho ati,”Dore ubu ni itumba, nta bantu nabona bo kungira mu kigega bafite ibyondo ku birenge sinshaka ko banyanduriza imyaka.” Uti,”Umunsi imvura yahitutse uzaze aguhe amasaka n’uburo wimarire urubanza.” Gahindiro amaze kubyumva atyo asanga gutega ibizava imuhana atari byiza, niko kwihingishiriza umurima we w’ikiyagamure urangije Murinja yose awita “Ak’imuhana”, agenurira ku magambo ya nyirasenge yo kumurindiriza kuzamara urubanza imvura ihise, awuteramo imbuto zose yifuzaga azihawe na Mirenge ya Kigogo ku Ntenyo. Mirenge uwo yari yaraturutse i Murera, atura mu Nduga ku Ntenyo ahagabiwe na Nyiramibambwe Nyiratamba, nyirakuru wa Yuhi Gahindiro nyine.

 

Ng’uko uko ak’imuhana kaza imvura ihise kadutse mu Rwanda, kuva ubwo rero baba babonye uwamanjiriwe agitegereje ibisabano bati,”Ese uramanjiriwe ntuzi ko ak’imuhana kaza imvura ihise?”

Ak’imihana: amaronko y’impitagihe

 

Reference: Ibirari by’insigamigani igitabo cya kabiri, page ya 36-37, 1980, Ubuyobozi bukuru bw’umuco n’ubugeni

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img