spot_img

Umugani wa rusake na gikeri, Umuco gakondo w’iwacu i Rwanda.>>>>>

Gikeri na Rusake bari baturanye, ari inshuti magara. Rimwe Gikeri yasuye Rusake baraganira. Gikeri yitegereza mugenzi we rusake asanga badahuje uburanga.

Aramubaza ati: <<Nshuti yange Rusake, ukora iki ngo umubiri wawe uhore unyerera unabengerana gutyo? Reba uwange! Mpora mu mazi, nkoga amanywa nā€™ijoro ariko uranga ugahanda. Uziko na Nyirantashya aherutse kunyishongoraho ngo kuba mu mazi siko gucya! Ndifuza umubiri unoze nkā€™uwawe maze nange nkaba ihoho. >>

Nyirantashya wavuzwe haruguru abwira Gikeri yuko guhora mumazi atariko gucya.

Rusake abwira Gikeri ati: <<Sinarinzi ko uruhu rwawe rugutera ipfunwe. Ariko nge mbona nta cyo rugutwaye. Na ho uburanga bwange uvuga, ntibyoroshye kubugeraho. Buri gitondo umugore wange ashyira isafuriya ku ziko, akayuzuza amavuta, agacanira, yamara gucamukaā€¦ >>>

Rusake atararangiza kuvuga, Gikeri amuca mu ijambo ati: <<Rekera aho! Rekera aho! Wivunika nabyumvise. Nzabikurikiza nange mbe ihoho. >>

Rusake yinginga Gikeri ngo akomeze amutege amatwi, undi aranga atera hejuru ati: <<Ibyo washatse kumbwira nabyumvise rugikubita, Ntiwigore rero. >> Gikeri asezera bwangu , yanga ko bamuherekeza.

Gikeri si we warose agera iwe, ahamagaara umugore ati: <<Nyirangroo! Nyirangroo! Igira hino nkubwire! >>

Umugore araza aramwegera ati: <<Kroo Ngroo! Kroo Ngroo!! >>

Gikeri ati: <<Umva rero mugore mwiza, inshuti yange Rusake inyunguye ubwenge buhambaye. Uzi ukuntu umubiri we ubengerana disi we! Ibanga rye narimenye! Kuva ubu nā€™uwange ugiye kunyerera unabengeraneĀ  nkā€™uwe! None rero aho mvugiye aha, cana umuriro wā€™inkekwe, ushyire isafuriya ku ziko, uyisukemo amavuta wuzuze namaraĀ  gucamuka umbwire. >>

Amavuta amaze kwatura, Gikeri abwira umugore we ati: <<Nshyira muri aya mavuta bwangu. >>

Undi ibikoba biramukuka ati: <<Ayiwe! Mugabo nkunda, urashaka kunyumvisha ko ngushyira muri aya mavuta ukabaho? Iri ntaho naribonye!>>

Umugabo ati: <<Humura yewe ntacyo mba. Ndashaka ko aya magaragamba ababuka, hagasigara uruhu rwā€™imbere rwiza, nkabengerana. >>

Umugore ati: <<Ariko urinda witwika, wakwigumiye uko Imana yakuremye! >>

Gikeri avugira hejuru ati: <<Nakubwiye kenshi ko uru ruhu runtera ipfunwe. Nungutse inama yo kurwikiza none woweĀ  urampinyura? Kora ibyo nkubwiye cyangwa se umvire aha. >>Ā  Umugore atsembera umugabo we yanga kumushyira mu mavuta.

Gikeri abatura akego kari hafiĀ  aho, akegeka ku isafuriya iri ku ziko, yurirana ubwira, ya safuriya itirimuka ku ishyiga amavuta ashyushye amumenekaĀ  ku kuboko kurashya.

Gikeri arahanuka agwa ingazi aboroga ati: <<Yororowee! Yororowee! Nyirangroo! Nyirangroo! Ntabara ndapfuye! >>

Umugore avuza induru ahuruza abaturanyi, baraza bamufasha komora umugabo we Gikeri.

Gikeri abwira abari aho ati: <<Murakoze kuntabara. Nari mpfuye nzize inama mbi za Rusake.>>

Rusake agwa mu kantu, araterura nā€™ikiniga ati: <<Bavandimwe, reka mbabwire uko byagenze. Mu gitondo narikumwe na Gikeri tuganira, mbonaĀ  aranyitegereza bidasanzwe, Bigeze aho arambaza ati: ā€˜KoĀ  mbona umubiri wawe unyerera ukanabengerana, ukora iki?ā€™ Ntangiye kumusobanurira, ansha mu ijambo anyumvisha koĀ  yamenye icyo nshaaka kumubbwira, ansezeraho ikubagahu.>>

Abari aho bamubariza icyarimwe bati:Ā  <<Ubundi se ubigenza ute? >>

Rusake ati: <<Ubusanzwe umugore wanjye acamutsa amavutaĀ  ngo yorohe. Yamara guhora akayansiga, nkajya kuĀ  kazuba, uruhu rukayaga, rukanyerera, rukanabengerana. Gikeri rero akimara kumva ijambo gucamutsa amavuta yahise andogoya, abaratashye. Sinamenye impamvu yatumye agenda igitaraganya. >>

Abaturanyi babyumvise bati: <<Gikeri wari wizize, jya ubanza utege amatwi ntugahubuke. >>

Gikeri asaba mugenzi we Rusake imbabazi, ubucuti bwabo burakomeza.

Abambyeyi mujye mutoza abana banyu gusoma bakiri bato kuko igiti kigororwa kikirigito, mutabatoje gusoma ibitabo bakiri bato bazakura basoma agacupa. Ucyeneye inkuru nkizi z’abana nahandi wazikura uretse kuri Education Bakame nahono kuri www.amakurumashya.rw izinkuru nagaruka.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img