N’umugore w’imyaka 28 witwa herena wo mukarere ka rubavu waganiriye n’umunyamakuru wacu amubwira inkuru y’ukuntu atazi niba yaba yarafashwe Kungufu cyangwa bitarabaye.
Yatangiye agira ati”nitwa herena mfite imyaka 28 mfite umugabo ariko nabuze urubyaro.tumaranye umwaka.sindamenya ikibitera.gusa nkiri umwana harikintu cyigeze kuba.
Umunsi umwe mfite imyaka 5 nari ndyamye ari kumanywa na murumuna wanjye.mama yaradufite turi 2.twese turi abakobwa.iyo mama yajyaga gucuruza yadusigiraga murumuna wa papa wigaga ataha iwacu yarafite imyaka 20
.umunsi umwe yaratwogeje araturyamisha ninjye wari mukuru.nyuma yiminota 15 turyamye,yarambyukije aranjyana dusiga murumuna wanjye aho.
Icyo nibuka mbere yuko anjyana yabanje ankuramo imyenda.ntanakimwe nibuka mubyakurikiyeho.gusa mfite imyaka 12 nigeze kumva mama aganirira mugenzi we ko nigeze kurwara tirikomonasi.
Ndibaza ese byaba byarabaye wenda bikaba aribyo bituma ntabyara?,ese yaba arugutinda bisanzwe?
Nonese yaba ariyihe mpamvu iyo ntekereje kumpamvu ibitera kucyi mbanza gutekereza ibi?
Ubaye ufite igitekerezo wasangiza herena wagishyira muri comment