Uganda yahakanye ibyo gufasha umutwe wa M23

686

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brigadier General Felix Kulayigye yasohoye itangazo ryitandukanya n’ibirego by’uko ingabo z’iki gihugu, UPDF, zaba zifasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko zabishinjwe na Wazalendo ifasha Leta ya Congo.

Ku munsi wo ku wa kabiri tariki 13 Gashyantare 2024 nibwo umuvugizi wa Wazalendo Jules Mulumba yanyuze ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter maze avuga ko ingabo z’igihugu cya Uganda zifatanya n’umutwe wa M23 mu ntambara irwana muri Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mulumbu kandi yerekanye amafoto agaragaza imodoka z’intambara z’igisirikare cya Uganda avuga ko izi modoka zari ziri hafi ya Sake mu gihe cya vuba, bikaba bishingirwaho ko ingabo z’iki gihugu zifasha umutwe wa M23 mu ntambara.

Mu itangazo ryasohowe n’ingabo za Uganda rivuga ko ibi byose ari ibinyoma, General Kulayigye avuga ko batatuma ingabo z’iki gihugu zivanga mu ntambara ireba abakongomani ngo keretse biciye mu nzira zo kugarura amahoro mu karere.

Imodoka z’intambara za Uganda Wazalendo yavugaga ko ziri muri DR Congo ubu, Uganda ivuga ko ari ifoto yafashwe kera ubwo bari ngabo za EAC zari mu butumwa muri iki gihugu

Ibijyanye n’imodoka z’intambara za Uganda, iri tanganzo rivuga ko izo modoka atari iz’ubu ahubwo iyi foto yakoreshwejwe na Wazalendo yafashwe igihe abasirikare b’iki gihugu bari mu ngabo z’akarere z’Afurika y’Iburasirazuba EAC zari muri iki gihugu kubungabunga amahoro ndetse ko bari ahitwa Tsengero mu karere ka Bunagana, ku muhanda wa Bunagana – Rutshuru werekeza Goma.