Uganda: Umugabo yafunzwe azira gutuka Perezida Museveni

856
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni

Umugabo w’imyaka 24 y’amavuko witwa Edward Awebwa yahanishijwe n’inkiko za Uganda gufungwa imyaka itandatu nyuma yo kugaragara mu mashusho yanyujije ku rubuga rwa Tik Tok atuka Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni n’umuryango we.

Byagaragajwe ko Awebwa yasakaje amashusho akoresha imvugo y’urwango, akwirakwiza amakuru y’ibinyoma ndetse aharabika Perezida Yoweri Museveni, umugore we Janet Museveni n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba, akaba ari n’umugaba mukuru w’ingabo, hagati ya Gashyantare na Werurwe uyu mwaka.

Nyuma yo guhamywa ibyo byaha, urukiko rwa Uganda rwakatiye Uwebwa igifungo k’imyaka itandatu ndetse n’ubwo yari yemeye icyaha agasaba imbabazi gusa umucamanza Stella Maris Amabilis yavuze ko Awebwa atagaragaje kwicuza ibikorwa bye ndetse ko mu mashusho yashyize hanze yakoreshaga amagambo ari nyandagazi cyane.

Awebwa akaba yahanwe nyuma yo kurenga ku itegeko nshinga ryatowe muri 2022 rihana umuntu wese utangaza amagambo y’urwango ndetse n’amakuru y’ibinyoma.