Uganda: Bobi Wine yatangiye koroherwa

1127

Ishyaka rya National Unity Platform, NUP, riyobowe na Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine ryatangaje ko ari koroherwa nyuma yo kugira igikomere ku kuguru ubwo yahanganaga n’igipolisi cya Uganda.

Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 3 Nzeri 2024 ubwo Bobi Wine yari mu nzira yerekeza mu gace ka Bulindo kureba abanyamategeko be.

Itangazo rya Polisi ya Uganda rivuga ko ubwo bari muri iyi nzira, Bobi Wine n’abo barikumwe bavuye mu modoka zari zibatwaye batangira kugenda n’amaguru berekeza i Bulindo.

Bobi Wine n’iryo tsinda bahise bafunga umuhanda aribwo Polisi yabasabye kutabigenza gutyo gusa bo baratsimbarara barabikora ari nabyo byavuyemo imvururu.

Abaturage bari uruvunganzoka bashaka gusuhuza Bobi Wine usanzwe unarwanya Leta ya Uganda iyoboye na Perezida Yoweri Museveni.

Polisi ya Uganda yagerageje gutatanya aba baturage aribwo yabateyemo ibyotsi biryana mu maso ‘teargas’, kimwe mu bicupa bivamo ibyo byotsi nicyo cyakubise Bobi Wine ku kuguru kw’ibumoso maze kiramukomeretsa, bihabanye n’ibyari byabanje kuvugwa ko yarashwe.

Bobi Wine yahise yihutanwa ku bitaro bya Nsambya i Kampala ngo avurwe, nyuma yo kunyuzwa mu cyuma, abaganga bagaragaje ko hari tumwe mu duce tw’iryo cupa rivamo ibyuka biryana mu maso turi mu kugura, bityo ko agomba kubagwa ngo dukurwemo.

Itangazo rya polisi rivuga ko hazakorwa iperereza kugira ngo uko byagenze bisobanuke.