UBWONGEREZA: Ibwami batangaje ko umwami Charles III arwaye kanseri (Cancer)

136

I Buckingham batangaje ko umwami w’Ubwongereza Charles III arwaye kanseri ku myaka 75 y’amavuko n’ubwo hatatangajwe ubwoko bwa kanseri arwaye.

Kuri uyu wa mbere tariki 5 Gashyantare 2024 nibwo umwami Charles III yatangiye kuvurwa ndetse ahita ahagarika imirimo yose y’ubwami.

N’ubwo hatangajwe ko umwami w’Ubwongereza arwaye kanseri gusa ntayandi makuru arenze ibyo yatangajwe harimo nk’ubwoko bwa kanseri umwami yaba arwaye.

Umwami yabaye ahagaritse imirimo ye y’ibwami gusa arakomeza kuba umwami na zimwe mu nshingano arakomeza kuzikora. Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak arakomeza gukora imirimo no kuziba icyuho cy’umwami.

Charles III yabwiye abahungu be babiri iby’uburwayi bwe, amakuru avuga ko umwami yavuganye n’umuhungu we William, Igikomangoma cya Wales (Prince of Wales) ndetse n’igikomangoma Harry, The Duke of Sussex.

William we n’ubundi yakomeje gutumanaho n’umwami. Igikombangoma Harry cyo gituye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nacyo cyavugishije umwami ndetse kirateganya kujya mu Bwongereza mu minsi ya vuba.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yavuze ko agomba kuvugisha umwami ndetse abinyujije kuri X yahoze yitwa Twitter yanditse ko yifatanyije n’abongereza mu gusengera umwami wabo ngo abashe gukira vuba.

Umwami n’umwamikazi b’Ubwongereza bari bafite ingendo zitandukanye zirimo gusura Canada muri Gicurasi, Australi, New Zealand na Samoa mu nzinduko z’akazi.

Ibwami ntibaratangaza iby’izi ngendo zari ziteganyijwe mu gihe hataramenyekana itariki umwami azakirira.