Benshi bakora imibonanompuzabitsina bagira ngo bishimishe gusa, nyamara hari ibindi byiza kandi byinshi byagatumye iki gikorwa gisubirwamo kenshi gashoboka hafi ya buri munsi kuko ari ingenzi ku buzima.
Amakuru mashya twifashishije inkuru yanditswe tariki 11 Mata 2021 mu kinyamakuru E times cyo mu Buhinde turakugezaho ibyiza 8 byo gukora imibonanompuzabitsina hafi ya buri munsi.
- Byongera kwiyumvanamo
Ushobora kuba ukunda umuntu gusa ukumva ni ibisanzwe ariko iyo habayemo guhuza ibitsina bishobora kongera uburyo abantu bizerana, bakarushaho kwiyumvanamo. Uko abantu barushaho gukora imibonanompuzabitsina niko barushaho gukundana ndetse byongera ubushuti.
- Byongera imikorere myiza y’umutima no gutembera neza kw’amaraso (cardiovascular health)
Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu ukora imibonanompuzabitsina byibuze inshuro 2 mu cyumweru aba afite amahirwe make yo kurwara umutima kurusha umuntu ushobora gukora imibonanompuzabitsina inshuro zitarenze imwe mu kwezi. Bityo rero gukora imibonanompuzabitsina bituma amaraso atembera neza mu mubiri kuko n’umutima uba uri gukora neza.
- Byongera ubudahangarwa bw’umubiri (immunity)
Gukora imibonanompuzabitsina kenshi byongera utunyangingo turinda umubiri twa immunoglobulin A (IgA), ibi bituma umubiri ukomera ndetse ukabasha no kuba wahangara indwara zirimo ibicurane no kugira umuriro.
- Bigabanya umuhangayiko
Benshi usanga bafite imihangayiko (stresses) baterwa n’akazi cyangwa se n’ibibazo by’umuryango ku buryo umuntu ajya no kuryama akabura ibitotsi, ubushakashatsi bugaragaza ko abakora imibonanompuzabitsina kenshi babasha gutsinda imihangayiko byoroshye kandi bahorana akanyamuneza. Gukora imibonanompuzabitsina binagabanya urugero rwo kugiraho agahinda gakabije (depression).
- Bigabanya uburibwe
Mu gihe k’imibonanompuzabitsina umubiri uvubura umusemburo wa Oxytocin, uyu uvuburwa kubera ibyishimo. Iyo umuntu yageze ku gasongero k’uburyohe kubera imibonanompuzabitsina, uyu musembura wikuba inshuro 5 ku rugero wavuburwagaho. Ibi bigabanya uburibwe bwose bw’umubiri harimo nk’umutwe no kuribwa n’inyama.
- Byongera iminsi yo kubaho
Mu gihe k’imibonanompuzabitsina umubiri uvubura umusemburo wa dehydroepiandrosterone, uyu ukaba ufasha mu kurinda umubiri no kurinda uruhu (skin healthy) ibi bishobora gutuma umuntu aramba. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ukora imibonanompuzabitsina byibuze inshuro 2 mu cyumweru aramba kurusha utageza kuri izo nshuro.
- Byongera gusinzira neza
Umuntu umaze gukora imibonanompuzabitsina asinzira neza ndetse akaruhuka neza ibi binamufasha kumva afite ubuzima buzira umuze.
- Byongera imiterere myiza
Nk’uko benshi bagana mu nzu z’imyitozo (gyms) gukora siporo ngo batere neza, iki kinyamakuru kivuga ko gukora imibonanompuzabitsina arindi nzira yagufasha kumera neza, ukangana uko ubishaka. Ibi bishingirwa ku kuba wamara isaha n’igice ukora imibonanompuzabitsina uba utwitse kalori 80, ibi bingana no kwiruka kilometero yose ku muvuduko wa kilometero 8 mu isaha.
Izo nizo mpamvu 8 zisobanura ibyiza byo gukora imibonanompuzabitsina hafi ya buri munsi. Nk’uko bigaragara, ni igikorwa k’ingenzi mu buzima bwa muntu gusa ni byiza kwibuka kwirinda hirindwa inda zitateganyijwe no kwandura indwara zandurira muri iki gikorwa. Kwirinda biruta kwivuza.