UBUYAPANI: Umunya-Ukraine wari wambitswe ikamba rya Miss Japan yaryiyambuye

155

Mu minsi yashize nibwo twagarutse ku nkuru y’umukobwa w’umunya-Ukraine wambitswe ikamba rya Nyampinga w’Ubuyapani maze bigateza impagarara kuko ntamaraso na make y’Ubuyapani yifitemo, nyuma y’ibyumweru bibiri yambitswe ikamba kuri ubu yamaze kuryiyambura.

Waca hano isoma inkuru yabanje: https://www.amakurumashya.rw/japan-umujinya-ni-mwinshi-nyuma-yuko-umunya-ukraine-atorewe-kuba-miss-japan/

Ikinyamakuru Shukan Bunshun cyo mu Buyapani cyanditse ko Nyampinga Karolina Shiino w’imyaka 26 yagiye mu rukundo n’umugabo w’umudogiteri ufite umugore (Bifatwa nko gusenya urugo).

Abategura irushanwa rya Nyampinga w’Ubuyapani bagerageje kurwana kuri Nyampinga Shiino bavuga ko atarazi ko uyu mugabo yashatse umugore.

Kuri uyu wa mbere abategura irushanwa rya Nyampinga w’Ubuyapani bongeye kwivuguruza maze bavuga ko uyu Nyampinga yaba yarakundanye n’uyu mugabo kandi abizi ko yashatse umugore ndetse afite umuryango.

Ibi bikimara gutangazwa nicyo cyatumye Nyampinga Karolina Shiino yiyambura ikamba maze yemeza ko atakiri Nyampinga w’Ubuyapani.

Shiino yavuze ko ababajwe no gutenguha abamugiriye ikizere. Abategura irushanwa rya Nyampinga w’Ubuyapani, Miss Japan Association nabo bemeje ubwegure bwa Nyampinga Shiino.

Nyampinga Shiino yasabye imbabazi abafana n’abakunzi be kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Gashyantare 2024 ndetse yemeza ko umwanzuro we wo kwegura atari ukubera ibyanditswe mu bitangazamakuru.

Yagize ati;”Ndasaba imbabazi kubo nateje ibibazo no kuba ntengushye abangiye inyuma bose.

karolina Shiino yambitswe ikamba rya Nyampinga w’Ubuyapani tariki ya 22 Mutarama 2024, bimugira umuntu wa mbere utari umuyapani mu maraso uhawe iri kamba kuko ni umunya-Ukraine wuzuye ndetse niho yavukiye gusa nyuma aza kwimukana na nyina ubwo yarafite imyaka 5, bimukira mu Buyapani.

Izina Shiino ry’ikiyapani yarihawe kuko nyina akigera mu Buyapani yashatse umugabo w’umuyapani, niko Karolina yahawe izina rye ry’ikiyapani ry’uwo mugabo wa nyina.

Ikamba rya Nyampinga w’Ubuyapani muri uyu mwaka ntawundi muntu rizahabwa n’ubwo hari abari babaye aba kabiri muri iri rushanwa.