U Rwanda rwasabye Canada ibisobanuro ku birego irushinja

79

Leta ya Canada yafatiye u Rwanda ibihano irushinja kuvogera ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko yemeza ko umutwe wa M23 umaze gufata ibice bya Goma na Bukavu ufashwa n’u Rwanda.

Ibi byasohotse mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa mbere tariki 3 Werurwe 2025 na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, MĂ©lanie Joly, Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga, Ahmed Hussen na Minisitiri w’Isoko Mpuzamahanga, Ubucuruzi n’Iterambere Mpuzamahanga, Mary Ng.

Itangazo rya Leta ya Canada rifatira u Rwanda ibihano: https://www.canada.ca/en/global-affairs/news/2025/03/statement-by-ministers-joly-hussen-and-ng-on-rwandas-involvement-in-eastern-democratic-republic-of-congo-conflict.html

Iri tangazo ryagiraga riti,”Canada yamagana mu buryo bukomeye cyane ifatwa ry’uduce two mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umutwe wa M23, harimo Goma na Bukavu. Tunamagana kandi ubwitabire bw’Ingabo za Leta y’u Rwanda (RDF) muri RDC ndetse n’inkunga ziha M23 kuko ibi ari ukwica ku mugaragaro ubusugire bw’ubutaka bwa RDC ndetse n’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko kubera ibyo birego Leta y’u Rwanda ishinjwa, Guverinoma ya Canada yahisemo gufata ingamba zifitanye isano n’ubukungu zirimo: Guhagarika gutanga impushya zo kugurisha serivisi z’ikoranabuhanga mu Rwanda, guhagarika ubufatanye n’u Rwanda bwa leta kuri leta mu bijyanye n’ishoramari, n’ibijyanye no gufasha urwego rw’abikorera no gusubiramo kuba leta ya Canada yakwitabira ibikorwa mpuzamahanga byakiriwe n’u Rwanda, n’ubusabe bw’u Rwanda bwo kwakira ibikorwa ahazaza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki tariki 4 Werurwe 2025 nibwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda nayo yasohoye itangazo igira icyo ivuga kuri ibi birego u Rwanda rushinjwa na Canada.

Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze yavuze ko ibirego u Rwanda rushinjwa byo kuvogera ubusugire bwa RDC ari ukuruharabika kandi ari ibinyoma bidakwiye bityo ko ikwiye gutanga ibisobanuro.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda rivuga ku birego Canada ishinja u Rwanda n’ibihano yarufatiye

Iri tangazo rikomeza rigira riti,”Canada ntiyakagombye kuvuga ko ishyigikiye imbaraga z’abafatanyabikorwa bo mu Karere mu nzira y’amahoro mu gihe ishinja u Rwanda amakosa yose yibasira uburenganzira bwa muntu, ariko igahishira ubuyobozi bwa RDC budakurikiranwa ku makosa yabwo, ibi bigatuma burushaho kugaba ibitero ku baturage babwo. Ibi birimo ibisasu biturika byoherezwa buri munsi n’ibitero bigabwa ku baturage b’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo n’imitwe ya FARDC, FDLR na Wazalendo. Kuba Canada ntacyo ivuga kuri ibi bibazo bikomeye bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ni amakosa kandi biteye agahinda.”

Iri tangazo risoza rigira riti,” Ibihano Canada yafatiye u Rwanda ntibizakemura ikibazo. U Rwanda ruzakomeza gukorana n’akarere mu nzira y’ubwumvikane buyobowe n’Abanyafurika, mu gihe dukomeje kurinda umutekano w’igihugu cyacu.”