spot_img

Kuri uyu wa kane nibwo Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose ihuza iki guhugu n’u Rwanda, ndetse benshi mu bashakaga kwambuka ngo babuze uko batambuka.

N’ubwo ntatangazo ryasohowe na Leta y’u Burundi rihamya iki cyemezo, gusa ibinyamakuru byo mu Burundi byakomeje kwandika ko ari icyemezo cyamaze gufatwa na Guverinoma.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi, cyatangaje ko iki ari icyemezo cyafashwe ndetse ko hari abantu bashaka kwinjira mu Burundi bavuye mu Rwanda baciye ku mupaka wa Ruhwa ariko bakaba bangiwe gutambuka.

Kibinyujije kuri X yahoze yitwa Twitter, iki kinyamakuru cyatangaje ko abantu babuze uko binjira mu Burundi biganjemo abanyarwanda n’abanyekongo. Cyakomeje kivuga ko hari n’abarundi benshi bari bavuye mu isoko rya Bugarama mu Rwanda baheze mu gace ka zone neutre.

Iki cyemezo kije mu gihe hashize iminsi mike hadutse umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi ubwo Perezida w’u Burundi Evariste NDAYISHIMIYE yashinjaga u Rwanda kuba rufasha umutwe wa RED Tabara.

Ibi birego ariko u Rwanda rwabihakanye rwivuye inyuma ruvuga ko ntahantu ruhuriye n’abarwanyi b’abarundi barwanya igihugu cyayo, rukomeza ruvuga ko n’abarwanyi ba RED Tabara bigeze gufatirwa mu Rwanda bashyikirijwe u Burundi ku mugaragaro.

Check out other tags:

Most Popular Articles