Umuzamu ukomoka muri Espagne w’imyaka 28 wari usanzwe akinira ikipe ya Chelsea Kepa Arrizabalaga yamaze kwerekeza mu ikipe y’iwabo ya Real Madrid. Uyu muzamu agiye muri Real Madrid nyuma y’imyaka 5 yaramaze muri iyi kipe yo mu Bwongereza ya Chelsea. Mu myaka Kepa Arrizabalaga amaze muri Chelsea yatwaye igikombe 1 cya UEFA Champions League, igikombe 1 cya European Super Cup, igikombe 1 cya club world cup, n’igikombe 1 cya Europa League. Kepa Arrizabalaga agiye mu ikipe ya Real Madrid ku ntizanyo izageza umwaka utaha wa 2024 muri Kamena.
Kepa Arrizabalaga yanifuzwaga n’ikipe ya Bayern München yo mu Budage nayo ifite ikibazo cy’umuzamu kuko Manuel Neuer usanzwe ari uwa mbere yavunitse ndetse na Yan Sommer akaba ari mu nzira zimujyana muri Inter Milan yo mu Butaliyani gusa yahisemo Real Madrid y’iwabo. Real Madrid igiye ku isoko gushaka umuzamu nyuma yaho Thibaut Courtois usanzwe ari umuzamu wa mbere avunikiye ndetse yavunitse imvune y’igihe kirekire kuko biteganyijwe ko azamara hanze y’ikibuga igihe kiri hagati y’amezi 9-12. Real Madrid yashoboraga no gusinyisha umuzamu wa FC Sevilla ukomoka muri Maroc gusa byarangiye ihisemo Kepa Arrizabalaga.
Ikipe ya Chelsea yatanze Kepa Arrizabalaga ntacyo yikanga kuko nayo yamaze gusinyisha umuzamu ukomoka muri Espagne Robert Sanchez wavuye mu ikipe ya Brighton & Hove Albion. Robert Sanchez ni nawe wakinnye umukino wa mbere wa shampiyona y’ubwongereza Premier League aho ikipe ya Chelsea yanganyije na Liverpool 1-1, ni umukino Chelsea yari yakiriye kuri stade yayo Stamford Bridge.