spot_img

TRANSFERS: NYUMA YO GUSINYISHA LIONEL MESSI NA SERGIO BUSQUETS, IKIPE YA INTER MIAMI IRI MU BIGANIRO N’ABANDI BAKINNYI BAKOMEYE

Ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika isanzwe ari n’iya David Beckham wakanyujijeho muri ruhago mu myaka itambutse, nyuma yo gusinyisha kizigenza Lionel Messi na Sergio Busquets bose bari barangije amasezerano, noneho ubu iravugwa mu biganiro na Luis Suarez ndetse na Jordi Alba.

 

Perezida wa Inter Miami Jorge Mas yabajijwe kuby’abakinnyi bandi bakomeye bashobora kongerwa mu ikipe, maze asubiza ko baganiriye na myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso warangije amasezerano mu ikipe ya FC Barcelona Jordi Alba naho ku bijyanye na rutahizamu Luis Suarez avuga ko we bigoye kubera agifite amasezerano mu ikipe ye ya Grêmio yo mu kiciro cyambere muri Brazil. Abakunzi ba FC Barcelona bifuza ugusubirana kw’aba bakinnyi cyane ko bose n’ubundi bakinanye muri iyi kipe. Si abo gusa kuko amakuru avuga ko na Sergio Ramos warangije gutandukana na Paris Saint Germain nawe yaba ari mu biganiro na Inter Miami.

Uherereye ibumoso ni Jordi Alba na Luis Suarez bari kumwe mu ikipe ya FC Barcelona

Kugeza ubu muri Shampiyona y’ikiciro cyambere mu mupira w’amaguru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu cyerekezo k’iburasirazuba ari naho ikipe ya Inter Miami ibarizwa bageze ku munsi wa 21. Inter Miami yo imaze gukina imikino 19, yatsinze imikino 5, inganya 1, itsindwa 13, yinjije ibitego 18, yinjizwa 29, muri rusange iri ku mwanya wa 15 ari nayo yanyuma mu cyerekezo cyayo, ifite amanota 16 n’umwenda w’ibitego 11.

Check out other tags:

Most Popular Articles