Neymar Junior de Santos w’imyaka 31 ni umukinnyi ukomoka muri Brazil ukina asatira izamu. Uyu musore yihariye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi waguzwe amafaranga menshi mu mateka y’umupira w’amaguru, ni muri 2017 ubwo yavaga mu ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne yerekeza muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yatanzweho agera kuri miliyoni £190 (Pounds) ubwo nagera kuri miliyoni €222 (amayero). Iki gihe Neymar yasinye amasezerano y’imyaka itanu gusa muri 2020 aza kongera asinya andi y’imyaka 5 yagombaga kumugeza muri 2025 muri make aracyafite imyaka 2 mu ikipe ya Paris Saint Germain.
N’ubwo bimeze bityo ariko Neymar ntabwo yigeze atanga umusaruro nk’uko byari byitezwe mu ikipe ya PSG. Kugeza ubu Neymar yakiniye PSG imikino 173, ayitsindira ibitego 118, atanga imipira yavuyemo ibitego 77 ni mu myaka igera kuri 6 ahamaze. Yagiye agira ibibazo by’imvune kenshi bigatuma PSG itamubona aho imukeneye ndetse byiyongeraho no gushwana n’abafana birushaho kuba bibi kandi nanone ahembwa amafaranga menshi. Mu minsi yashize yari yatangaje ko azaguma muri PSG uko byagenda kose, abafana bamwishimira cyangwa batamwishimira. Gusa kuri ubu asa nk’uwavuye ku izima yaba yemeye kugenda.
Amakuru ari kuvugwa ni uko Neymar yaba agiye kwerekeza muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al-Hilal isanganywe abarimo Kalidou Koulibaly, Ruben Neves, Milinković-Savić, Malcom n’abandi. Iyi kipe yari yabanje gutanga miliyoni €80 gusa kuri ubu ngo iyi kipe iri gutanga agera kuri miliyoni €100. Aya mafaranga ikipe ya PSG yamaze kuyemera ku ruhande rwayo, igisigaye ni uko Neymar nawe yemera kuba yagenda ndetse ngo ntagihindutse nawe ashobora kuba atiteze kwanga aya mafaranga. Byatekerezwaga kp mu gihe Neymar yava muri PSG yasubira muri FC Barcelona yavuyemo gusa umutoza w’iyi kipe Xavi Hernandez yatangaje ko bigoye ko Neymar yagaruka muri FC Barcelona kubera ibibazo by’ubukungu iyi kipe ifite.