Tour-du-Rwanda: Umwongereza niwe wegukanye Tour du Rwanda 2024

880

Nyuma y’agace ka munani kakiniwe mu Mujyi wa Kigali gasize umwongereza Peter Joseph Blackmore ukinira Israel-Premier Tech ariwe wegukanye Tour du Rwnada 2024 nyuma yo kwegukana agace ka munani.

Blackmore yafashe umwenda w’umuhondo nyuma y’agace ka gatandatu kakinwe ku wa gatanu tariki 23 Gashyantare 2024 kahagurutse i Musanze kagasorezwa ku musozi wa Kigali.

Agace ka karindwi kakinwe ku munsi w’ejo tariki 24 Gashyantare 2024 kahagurutse i Gicumbi kerekeza i Kayonza kasize Itamar Einhorn ariwe ukegukanye ariko n’ubundi ku rutonde rusange Peter Joseph Blackmore niwe wagumanye umwambaro w’umuhondo.

Agace ka munani kakinwe kuri uyu munsi kakiniwe mu Mujyi wa Kigali aho abasiganwa 68 bahagurukiye kuri Kigali Convection Center arinaho basoreje mu ntera y’ibilometero 73.6.

Muri aba bakinnyi ariko siko bose barangije kuko abakinnyi 4 muri bo batarangije agace k’uyu munsi.

Peter Joseph Blackmore warufite umwenda w’umuhondo niwe waje kwegukana aka gace akoresheje isaha imwe, iminota 47 n’amasegonda 37. Umunyarwanda waje hafi muri aka gace ni MUGISHA Moise wa Java-Innovotec Pro Team warushijwe amasegonda 46 n’uwambere.

Ku rutonde rusange Peter Joseph Blackmore yahise yegukana Tour du Rwanda akoresheje amasaha 17, iminota 18 n’amasegonda 46. Umunyarwanda waje hafi ku rutonde rusange rw’irushanwa ni MANIZABAYO Eric wa Team Rwanda waje ku mwanya wa 15, arushwa iminota itanu n’amasegonda 13 n’uwambere.