Tour-du-Rwanda: Umwenda w’umuhondo utangirwanywe n’umubiligi w’imyaka 20

458

Mu isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda ryatangiye kuri iki cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, Umubiligi w’imyaka 20 y’amavuko ukinira Soudal Quick-Step niwe wegukanye agace ka mbere.

Muri aka gace ka mbere (Etape 1) buri mukinnyi aba asiganwa n’igihe.

Abasiganwa bakoresheje umuhanda wo mu Mujyi wa Kigali aho bahagurukiye BK Arena – Sonatube – Kicukiro Centre – Sonatube – Rwandex – KCC (Kigali Convention Centre) ni ibirometero 18.

Ikipe ya Soudal-Quick Step Devo Team niyo yakoresheje igihe gito kuko yakoresheje iminota 20 n’amasegonda 32, bagenderaga ku muvuduko wa kilometero 53.474 ku isaha. Ibi nibyo byahesheje Umubiligi Jonathan Vervenne guhita yambara umwenda w’umuhondo (maillot jaune) nyuma y’aka gace ka mbere.

VERVENNE Jonathan w’imyaka 20 y’amavuko niwe wegukanye “Maillot jaune” kuri etape ya mbere ya Tour du Rwanda

Israel-Premier Tech ikinamo Chris Froom niyo yegukanye umwanya wa kabiri ikoresheje iminota 21 n’amasegonda 8 naho Lotto Dstny Development Team nayo yo mu Bubiligi yegukanye umwanya wa gatatu ikoresheje iminota 21 n’amasegonda 24.

Ikipe y’u Rwanda igizwe na MUNYANEZA Didier, MUHOZA Eric, NIYONKURU Samuel, MANIZABAYO Eric na MASENGESHO Vainqueur yaje ku mwanya wa 9 ikoresheje iminota 21 n’amasegonda 56.

Andi makipe ahagarariye u Rwanda ni Java-Innovotec Pro Team yaje ku mwanya wa 13 ikoresheje iminota 22 n’amasegonda 47 naho May Stars yaje ku mwanya wa 19 ikoresheje iminota 25 n’amasegonda 31.

Iyi Tour du Rwanda iri kuba ku nshuro yayo ya 16 kuva ibaye mpuzamahanga irakomeza kuri uyu wa mbere hakinwa etape ya 2.

Etape ya kabiri izahaguruka mu Majyepfo mu karere ka Muhanga maze isorezwe mu Majyepfo n’ubundi mu karere ka Nyaraguru i Kibeho, ni intera ya kilometero 130.