Tour-du-Rwanda: Umunya-Colombia yisubije agace yaherukaga gutwara muri 2020

584

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Gashyantare 2024 hakinwaga agace (Etape) ka gatatu ka Tour du Rwanda, abasiganwa bahagurukiye i Huye berekeza i Rusizi mu rugendo rw’ibilometero 140 maze umunya-Colombia akegukana akoreshe amasaha 3, iminota 46 n’amasegonda 41.

RESTREPO Jhonatan ukinira Team Polti Kometa yo muri Espagne niwe wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda, aka kabaye agace ka karindwi yegukanye muri iri siganwa ndetse ahita aba umukinnyi wa mbere wegukanye uduce twinshi muri Tour du Rwanda kuva yatangira kuyitabira muri 2020.

Saa tanu z’amanywa nibwo abasiganwa bahagurutse i Huye mu Ntara y’Amajyepfo berekeza i Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, aka gace kakaba kaherukaga gukinwa mu myaka ine ishize.

Aka gace karimo imisozi igoye harimo umusozi wa Nyamagabe, Kigeme, Kaganza, Gishwati, Kitabi, Nyungwe, Pindura na Bumanzi.

Mu bilometero 75, igikundi cyari kiyoboye isiganwa cyari kimaze gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota 3’55’’, ndetse umukinnyi Einhorn wambaye umwambaro w’uyoboye isiganwa, atangira kwataka ubwo yageragezaga kuva mu gikundi kinini (Peloton).

Isiganwa ryaje kurangira RESTREPO Jhonatan akoresheje amasaha 3, iminota 46 n’amasegonda 41, yakurikiwe na BLACKMORE Joseph wa Israel-Premier Tech naho REINDERINK Pepijn ukinira Soudal-Quick Step Devo Team aza ku mwanya wa gatatu.

Umunyarwanda MUGISHA Moise wa Java-Innovotec Pro Team niwe munyarwanda waje hafi ku mwanya wa 19.

Kuri uyu wa gatatu harakinwa agace ka kane ka Tour du Rwanda, ni agace kazahaguruka mu karere ka Karongi kerekeza mu karere ka Rubavu, ni intera y’ibilometero 93 mu muhanda wa Kivu Belt.