Nyuma y’ibibazo bya ruswa bivugwa mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare, Tour du Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rugiye gukora iperereza kuri ibi bibazo.
Hari bamwe mu bakobwa bavuze ko basabwe gutanga ruswa y’igitsina kugira ngo bahabwe akaze mu bigo bitandukanye bigaragara muri Tour du Rwanda.
Umunyamabanga mukuru wa RIB, Col (Rtd) Jeannot RUHUNGA yagize ati;”Twarabimenye ariko ibivugwa aba ari byinshi. Ariko hari ibivugwa ari ibihuha, hari ibivugwa bifite ireme. Iyo twumvise inkuru nk’iyo twebwe tujyamo, tugakurikirana.”
Yakomeje agira ati ” Ubu icyo twakoze ni uko tugiye gutangira gukurikirana, twasanga koko bifite ireme, icyo gihe ababigizemo uruhare byanze bikunze bakurikiranwa.”