Kuri uyu wa kane tariki 22 Gashyantare 2024 hakinwaga agace ka gatanu ka Tour du Rwanda kakiniwe mu karere ka Musanze maze kegukanwa n’umufaransa Pierre Latour ukinira TotalEnergies bituma Umubiligi William Junior Lecerf yambara umwambaro w’umuhondo.
Muri aka gace ka gatanu ka Tour du Rwanda kakiniwe mu Mujyi wa Musanze aho abasiganwa bahagurukiye ku isoko rya Musanze bagera mu Kinigi ahasanzwe habera umuhango wo kwita izina mu intera y’ibilometero 13. Buri mukinnyi yasiganwaga n’ibihe ku giti ke (Time Trial).
Muri aka gace abakinnyi bahaguruka bagendeye ku mukinnyi wa nyuma ku rutonde rusange ndetse hagati y’umukinnyi n’undi hakajyamo intera y’umunota umwe mu guhaguruka.
Aka gace kaje kwegukanwa n’umufaransa Pierre Latour akoresheje iminota 23 n’amegonda 31, naho umunyarwanda waje hafi ni MASENGESHO Vainqueur waje ku mwanya wa 22 nyuma yo kurushwa n’uwa mbere iminota 2 n’amasegonda 30.
Ibyavuye muri aka gace byatumye umubiligi LECERF William Junior ahita aba uwambere ku rutonde rusange maze yambara umwenda w’umuhondo kuko amaze gukoresha amasaha 9, iminota 47 n’amasegonda 39.
Kuri uyu wa gatanu harakinwa agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda, ni agace kazahaguruka i Musanze kagaruka i Kigali mu ntera y’ibilometero 93.3.