Tour-du-Rwanda: Agace ka kabiri kegukanywe n’umunya-Israel, abanyarwanda byagoranye

562

Kuri uyu wa mbere tariki 19 Gashyantare 2024 nibwo hakinwaga isiganwa rya Tour du Rwanda agace (Etape) ka kabiri. Ni agace kahagurutse i Muhanga kagasorezwa i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu rugendo rw’ibirometero 130.

Mu birometero 39 bya mbere by’aka gace Meyer (Mautirius), Nsengiyumva (May Stars) na Munyaneza (Rwanda) nibo bari imbere bakoresha umuvuduko wa kilometero 42 ku isaha ndetse bakarusha ikindi gikundi iminota 7 n’amasegonda 35.

Ubu butatu bwakomeje kuyobora isiganwa kugeza ku bilometero 53 ubwo bwari bwashyizemo ikinyuranyo cy’iminota 8 n’amasegonda 15 gusa mu kilometero cya 54 nibwo ikipe ya Soudal-Quick step yatatse maze iyobora isiganwa gusa nayo ntibyaje kuyihira ko yegukana aka gace.

Aka gace karangiye umunya-Israel EINHORN Itamar ukinira Israel-Premier Tech ariwe ukegukanye akoresheje amasaha 3, iminota 17 n’amasegonda 31.  Umubigi LECERF William Junior wa Soudal-Quick step Devo Team yaje ku mwanya wa kabiri naho mugenzi we w’umuholandi bakinana REINDERINK Pepijn yaje ku mwanya wa gatatu.

Umunya-Eritrea Merhawi Kudus uheruka gutwara Tour du Rwanda 2019 ukinira ikipe y’igihugu ya Eritrea yaje ku mwanya wa 10.

Umunyarwanda waje hafi ni MUGISHA Moise ukinira Java-Innovotec Pro Team ku mwanya wa 20. MUNYANEZA Didier na MUHOZA Eric ba Team Rwanda baje bakurikiranye ku mwanya wa 33 na 34. MASENGESHO Vainqueur nawe wa Team Rwanda yaje ku mwanya wa 40 naho MANIZABAYO Eric nawe wa Team Rwanda aza ku mwanya wa 47.

BYUKUSENGE Patrick wa Java-Innovotec Pro Team yaje ku mwanya wa 50, NIYONKURU Samuel wa Team Rwanda aza ku mwanya wa 54, NSENGIYUMVA Shem wa May Stars yaje ku mwanya wa 65, TUYIZERE Etienne wa Java-Innovotec Pro Team aza ku mwanya wa 80, NGENDAHAYO Jeremie wa May Stars aza ku mwanya wa 83, ARERUYA Joseph wa Java-Innovotec Pro Team aza ku mwanya wa 85, SHYAKA Janvier wa UCI WCC Men’s Team aza ku mwanya wa 90 naho TUYIZERE Hashimu wa Java-Innovotec Pro Team aza ku mwanya wa 92.

Umunya-Ethiopia TEKLEHAYMANOT Tesfay wa Team Ethiopia na FERKOUS Ayoub wa UCI WCC Men’s Team ntabwo babashije kurangiza isiganwa.

Uwazamutse kurusha abandi ni umunya-Mauritius unakinira Team Mauritius MAYER Alexandre n’amanota 8, Umubiligi TEUGLES Lennert ukinira Bingoal WB ni uwa kabiri n’amanota 6, MUNYANEZA Didier wa Team Rwanda ni uwa gatatu n’amanota 3 anganya na MANIZABAYO Eric nawe wa Team Rwanda.

Umunya-Eritrea AREFAYNE Aklilu wa Team Eritrea niwe mukinnyi ukiri muto wakoresheje igihe gito aho yakoresheje amasaha 3, iminota 17 n’amasegonda 31. Naho ikipe ya Soudal-Queck Step Devo Team niyo ya mbere yakoresheje igihe gito amasaha 10, iminota 13 n’amasegonda 5, ikurikirwa na Israel-Premier Tech yakoresheje amasaha 10, iminota 13 n’amasegonda 36 ni mu gihe Team Rwanda iza ku mwanya wa 8 nyuma yo gukoresha amasaha 10, umunota umwe n’amasegonda 24.

Nyuma y’aka gace abakinnyi bararara i Huye hanyuma kuri uyu wa kabiri tariki 20 Gashyantare 2024 bakine agace ka gatatu ka Tour du Rwanda; aka gace k’ibilometero 141 karahaguruka mu mujyi wa Butare i Huye kerekeza mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rusizi.