Titi Brown yahakanye iby’urukundo rwe na Miss Nyambo

890
Titi Brown na Nyambo

Nyuma y’amafoto yasakajwe y’umubyinnyi Titi Brown na Miss Nyambo ku munsi w’abakundana wa Saint Valentin bikavugwa ko aba bombi baba bari mu rukundo, Titi Brown yabiteye utwatsi avuga ko ari filime bari gukinana.

Umubyinnyi Ishimwe Thiery wamenyekanye nka Titi Brown yahakanye ibyo gukundana na Nyambo Jessica wamenyekanye muri sinema nyarwanda nka Miss Nyambo agira ati;”Ntabwo ari byo, ntarukundo ruhari rwose, ariko se mubona Nyambo yanyemera? Oya rwose ariya mafoto yafashwe mu minsi ishize ubwo twafataga amashusho ya filime ye nshya.

Nk’uko tubikesha IGIHE Titi Brown yavuze ko nyuma y’ibihe yanyuzemo (Kumara imyaka ibiri mu ingororero rya Mageragere nyuma akaza kugirwa umwere ku byaha yashinjwaga) ndetse akinyuramo na nubu, ibyo kujya mu nkundo ataricyo kintu kihutirwa. Yirinze kuvuga kandi ku bya filime we na Nyambo bari gukinana avuga ko nyirubitwe ariwe uzabyitangariza.

Umubyinnyi Titi Brown na Miss Nyambo banasanzwe bakinana muri filime yitwa ‘The Forest’ inyura ku muyoboro wa YouTube wa Soloba films, iyi filime ikaba inategurwa na Navy Soloba nawe umenyerewe muri sinema nyarwanda. Muri iyi filime Titi Brown akinamo ari umukunzi wa Nyambo.