The Ben yashyize hanze urutonde rw’indirimbo agiye gusohora

1026

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yatangaje urutonde rw’indirimbo 10 azashyira hanze ku wa gatanu tariki 27 Nzeri 2024.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, The Ben yateguje abakunzi be indirimbo 10 nshya agiye gushyira hanze.

The Ben yaherekesheje uru rutonde amagambo agira ati,”Impeshyi ntirarangira neza, mwitegure indirimbo y’umwaka.”

Urutonde rw’indirimbo The Ben yateguje rugaragaraho indirimbo zose zifite amazina ari mu rurimi rw’Icyongereza arizo: ‘Electric Love’, ‘Lost in the Moment’, ‘Heartbeat’, ‘Tonight’, ‘With You’, ‘Closer’, ‘Plenty’, ‘Fire’, ‘Whispers’ na ‘Unconditional’.

The Ben yaboneyeho gutanga amahirwe ku muntu wa mbere uraguza umutwe akavuga indirimbo azabanza gusohora muri izi, ubikora neza akazagenerwa igihembo cy’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 RWF).

The Ben aheruka kugaragara mu ndirimbo ‘Si ikosa’ y’umuhanzi Kevin Kade, iyi ndirimbo ikaba inarimo Element Eleeh nk’uwayikoze mu buryo bw’amajwi, akanayiririmbamo.

Umuhanzi The Ben