The Ben yamaze kugera mu Bugande aho araza kuririmbira

255

Umuhanzi The Ben aherekejwe n’umugore we Nyampinga Pamella bamaze kugera mu Bugande, mu murwa mukuru Kampala aho uyu muhanzi ari buririmbe mu gitaramo cy’urwenya cyo kwizihiza umunsi w’abakundana wa St Valentine.

Iki gitaramo cy’urwenya kiraza kuba kuri uyu wa gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, kibere muri UMA Show Grounds muri Kololo ni mu murwa mukuru wa Uganda Kampala. Iki gitaramo kirayoborwa n’umunyarwenya ukomeye cyane wo mu Bugande Alex Muhangi.

Muri iki gitaramo umuhanzi The Ben araza kuririmba amasaha abiri yuzuye nk’uko byatangajwe n’umunyarwenya Alex Muhangi uribuze kuba akiyoboye.

Ku muhanzi The Ben iyi araba ari nshuro ya kabiri ataramira abakunzi be muri uyu mwaka nyuma y’aho akubutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Washington DC aho avuye kuririmba mu munsi wa Rwanda Day.

The Ben araza guhurira ku rubyiniro n’abahanzi n’abanyarwenya barimo Sheebah Karungi, Maddox, Mc Mariachi, Madrat & Chiko, Maulana & Reign, Teacher Mpamire, Sammie & Shawa, Merry Heart Comedians, Uncle Mark, Shequin & Eva na G-Force Band.

The Ben si mushya mu Bugande ndetse yanakoranye na bamwe mu bahanzi bo muri iki gihugu barimo Sheebah Karungi bakoranye indirimbo bise ‘Binkolera’, B2C bakoranye ‘No you’ na Rema Namakula bakoranye indirimbo ‘This is love’.