Tengetenge wo muri Uganda akomeje kuba ikimenyabose

1060

Byaba bitangaje ubaye ukoresha imbugankoranyambaga kuri ubu ukaba utazi umwana wo muri Uganda uba ubyina bidasanzwe mu ndirimbo baba baririmba ngo “tenge tenge tengerere.”

Ubundi uyu mwana ni uwo mu mujyi wa Kampala, mu Bugande akab yitwa Rango Tengetenge.

Uyu mwana yatangiye kumenyekana ubwo takoraga amashusho abyina imbyino idasanzwe maze akayashyira ku rubuga rwa Tik Tok ari naho yamenyekanye cyane kurusha ku zindi mbuga.

Ku rubuga rwa Twitter, Tenge afite abamukurikira barenga miliyoni 4 ndetse n’abakunze amashusho (Likes) barenga miliyoni 67. Uretse kuri Tik Tok kandi Tenge afite abamukurikira kuri Instagram barenga ibihumbi 300.

Nyuma y’uko uyu mwana ahundagajwemo amafaranga mu gitaramo cy’urwenya cyabaye tariki 14 Gashyantare 2024 kikaririmbamo umuhanzi w’umunyarwanda The Ben; n’umuhungu wa Diamond Platinumz yerekanye urwo akunda uyu mwana.

Abinyujije kuri Snapchat, Zari Hassan yashyize hanze amashusho yerekana umwana we w’umuhungu yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platinumz bita Prince Nillan abyina imbyino ya Tenge.

Umuhungu Prince wa Diamond na Zari yerekanye ko akunda Tenge

Mu magambo ye, uyu mwana arenzaho ko amukunda cyane kandi ko atariwe uzarota bahuye umunsi umwe.

IshowSpeed wamenyekanye cyane mu gukina video games, yigeze guhurira na Tenge muri live aramwishimira cyane maze amusezeranya kuzamusura mu Bugande.