TANZANIA: Urupfu rw’uwigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo rwashenguye Madamu Samia Suluhu Hassan

174

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yagaragaje gushengurwa bikomeye n’urupfu rwa Lt Gen (Rtd) Martin Nikusubula Mwakalindile wabaye umugaba mukuru w’ingabo wa Tanzania, akaba yaranigeze guhagararira iki igihugu mu Rwanda nka Ambasaderi.

Lt Gen (Rtd) Nikusubula yabaye umugaba mukuru w’ingabo za Tanzania kuva mu 1983 – 1988. Yabaye kandi Ambasaderi wa Tanzania muri Mozambique kuva mu 1988 kugeza muri 2003, nyuma y’aha yahise agirwa Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda kuva muri 2003 kugeza muri 2006.

Uyu mujenerali yafashije ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika by’umwihariko muri Mozambique kwibohora aho yatoje ingabo za FRELIMO mbere y’uko iki gihugu cyakoronijwe na Portugal kibona ubwingenge.

Mu butumwa Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan yanyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter ku munsi w’ejo bwaragiraga buti;”Namenye amakuru y’urupfu rwa Lt Gen (Rtd) Ambasaderi Martin Nikusubula Mwakalindile.

Madamu Samia Suluhu yakomeje ashima umusanzu uyu nyakwigendera yagize akorera igihugu ke, yagize ati;”Arazirikanwa kandi ubwitange yagize mu ruhare mu kubohoza Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, nk’umwe mu basirikare bacu bitoreje mu ngabo za FRELIMO mbere na nyuma y’ubwigenge bwa Mozambique.

Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan, yaboneyeho kwihanganisha ubuyobozi bw’Ingabo za Tanzania by’umwihariko Umugaba Mukuru wazo Gen Jacob Mkunda, abasirikare bose b’iki Gihugu, ndetse n’umuryango n’inshuti ba nyakwigendera.