Tanzania: Mwinyi wabaye Perezida wa kabiri wa Tanzania yitabye Imana

624

Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa kabiri wa Tanzania yitabye Imana kuri uyu wa kane tariki 29 Gashyantare 2024 azize uburwayi bwa kanseri y’ibihaha ku myaka 98.

Mwinyi yitabye Imana ubwo yari mu bitaro bya Mzena biherereye Dar es Salaam aho yarari kuvurirwa.

Urupfu rwa Mwinyi rukaba rwemejwe na Perezida wa Tanzania kuri ubu Samia Suluhu Hassan kuri televiziyo y’igihugu.

Nyuma yo kwitaba Imana, Mwinyi azasezerwa tariki 2 Werurwe 2024 naho igihe cyo kumushyingura ntikiremezwa.

Perezida wa Tanzania Hassan yavuze ko Mwinyi yatangiye kuvurwa mu Ugushyingo umwaka ushije aho yajyanywe i London mu Bwongereza gusa nyuma aza kugarurwa muri Tanzania ajyanwa mu ivuriro rya Mzena Hospital ari naho yaguye.

Perezida Hassan yagize ati;”Mu izina rya Guverinoma ya Repubulika ya Tanzania nihanganishije umuryango, abavandimwe, inshuti, n’abanya-Tanzania muri rusange ku bw’iki gihombo igihugu kigize.

Mwinyi yabaye Perezida wa kabiri wa Tanzania asimbuye Julius Nyerere, akaba yarayoboye kuva mu 1985 kugeza mu 1995.

Nyuma y’urupfu rwa Mwinyi, Perezida wa Tanzania yatangaje ko igihugu kigiye kumara icyumweru cyo kunamira nyakwigendera Mwinyi ndetse ibendera rigomba kumanurwa rikagezwa hagati mu gihe k’iminsi 7 mu rwego rwo kumwunamira.