AMATEKA YA YVAN BURAVAN UTAKIBARIZWA KURI IYI SI
Twese nk’abantu, twavutse umunsi umwe, kandi hari n’undi uzaba uw’iherezo ryacu. Gusa kuva umuntu akivuka, aba atangiye kwandika amateka y’ubuzima bwe. Ubuzima abamo kuva icyo gihe kugeza ku munota wa nyuma, ni byo bigena ubwoko bw’amateka ye. Ashobora kuba mabi cyangwa akaba meza. Rubanda rushobora kubabazwa no kumubura, ariko hari n’igihe abenshi bishimira kuba agiye, cyane cyane iyo yabazengereje. Gusa icyo tutakwigirwa n’uko burya nta muntu n’umwe ushiramo umwuka utagira abo ababaza nubwo baba bake.
Yvan Buravan na we, ubu ndamuvuga nk’utakiriho. Yahoze ahanga indirimbo nziza kandi zikora ku mutima, ku buryo abazizi badashidikanya ku gihombo umuziki Nyarwanda, u Rwanda n’Abanyarwanda, ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange, tugize.
Indirimbo yise “Malaika’, yazamuye itara rye, benshi babasha kumenya ko hari umuhanzi batari bazi ushoboye. Nuko batangira gukusanya amateka ye, ngo bayasangize benshi batari bazi iby’uwo muhanzi wari ukiri muto mu myaka, ariko mu buhanzi aruta benshi. Abamenye ubuhanga bwe akiraho, kandi bakihatira kumenya ibye, ni bo nisunze, maze ngutegurira amwe mu mateka y’uwo muhanzi Nyarwanda Yvan Buravan.
Dushime Burabyo Yvan, ni yo mazina ababyeyi be bamwise. Akaba yarabonye izuba ku italiki 27 Mata (Ukwezi kwa Kane), mu mwaka wa 1995. Ni bucura mu bavandimwe be batatu.
Yvan Buravan, yakunze akunda umuziki, abifashwamo n’abagize umuryango we. Afite imyaka ibiri, mukuru we yamuguriye piano nto, ituma arushaho gukunda umuziki cyane. Nubwo ubu yabaye umuhanzi wamamaye cyane, na we yakuze nk’abandi bana benshi. Yakundaga gusenga, kandi no mu gihe yagiyeyo akifuza gufatanya na bagenzi be mu kuririmba indirimo zihimbaza Imana. Yvan Buravan, yakuze ari umuririmbyi muto wo mu nzu zitirirwa Imana.
Uko yagendaga akura, ni ko n’ibyifuzo bye ndetse n’intego z’aho yifuzaga kuganisha umuziki we byarushagaho kwiyongera. Mu mwaka wa 2015, yifuje gushimisha abandi bakunzi b’umuziki ariko batari aho