spot_img

Soma amagambo adasanzwe umuvuzi gakondo rutanga rw’Amaboko yabwiye umwamikazi w’ubwungongereza Erizabeth amaze gutanga👇👇

Icyiza ni uko Nyuma y’#Umuzima #Umuzimu akomeza!Iruhukire Mwamikazi Elizabeti II w’Ubwongereza!
Gusa Indagu z’Ibicumbi zangaragarije urwijiji n’Ijuri ejo mu Gitaramo iyo,Abamikazi n’Abagabekazi n’Abami b’u Rwanda n’#Africa baguhata ibibazo by’uko mwasenye Ubwami iwabo ngo mwe mubusigarane no kugeza na n’ubu!

Bazakubaza n’uko #Imitsindo n’#Impigi byabo bambaraga nk’ayo mababa n’ibindi mwaje mubyita ibishitani n’ibishenzi bitakigezweho bidafite n’icyo bimaze ngo nyamara ahubwo mubone uko mubibanyagisha ihonyantekerezo n’icinyizamuco maze muzasigare mubyambara nk’uko byitwa ibigezweho!

Urabeho Mwamikazi aho Abandi Bamikazi n’Abami bazimagijwe ngo uko niko kujijuka Isi yungutse! Urabaramutse cyane abo ye! Muramenye uko mwigororera iyo maze amagorane mwateje umu ahari azagangahurwe n’imimeri y’ejo ku mizi y’ubwo bwigorore bwanyu! Cyo ng’aho se nimwigorore natwe umu tugororokerwe tureke kugeramirwa ngo ni amajyambere KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO!

  • Muganga Rutangarwamaboko ,
    Nyagasani #ImandwaNkuru y’u #Rwanda, #UmupfumuMukuruMuBicumbi,
    #Umushakashatsi, #Umwigisha w’#UbuzimaBushingiyeKuMuco,
    Inzobere mubyo #Umuco, #Amateka, #Imbonezabitekerezo (Filozofiya), #UmwimererePhilosophy yatangije n’#Ubuzima bwa Muntu Bushingiye ku #Imyizerere, #Imyumvire, #Imitekerereze, #Imyitwarire ndetse n’#Imigirire.
    Umuyobozi Mukuru w’IKIGO NYARWANDA CY’UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO:

 

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img