Simi yatangaje ko ntazindi ndirimbo ajya yumva uretse iz’umugabo we

580
Umuhanzikazi Simi wo muri Nigeria

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Simi yatangaje ko uretse indirimbo z’umugabo we, Adekunle Gold ndetse n’indirimbo ze bwite ntazindi ndirimbo ajya ashaka kumva.

Simisola Kosoko wamamaye nka Simi mu muziki ubwo yari kuri Podcast yitwa ‘Zero Conditions’ yatangaje ko atajya yumva indirimbo uretse ize ndetse n’iz’umugabo we Adekunle Gold.

Simi yatangaje ko kandi no kuba yumva indirimbo za Adekunle Gold ari uko bashakanye.

Simi avuga ko kuri ubu indirimbo ze ari kumva ari iziri kuri Album aherutse gusohora yise ‘Lost and found’ gusa ngo nazo mu gihe gito kiri imbere ntazongera kuzumva nk’uko izindi zose bigenda.

N’ubwo Simi avuga ko adakunda kumva indirimbo nyamara ariwo mwuga we, uyu ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Nigeria no muri Afurika yose muri rusange.

Simi yamenyekanye muri 2014 ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Tiff’, gusa yamenyekanye no mu zindi zirimo ‘Joromi’, ‘Duduke’, ‘Borrow me your baby’, ‘Men are crazy’ n’izindi.