Shampiyona y’u Rwanda 2024-25 yahumuye

1035

Kuri uyu wa kane ubwo abayoboke ba Kiliziya Gatolika baba bizihiza umunsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya ‘Asomusiyo’, shampiyona y’umwaka 2024-25 y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda nayo iraba yanzika.

Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League (RPL), uratangira kuri uyu wa kane tariki 15 Kanama 2024.

Gorilla FC irakira Vision FC izamutse uyu mwaka kuri Kigali PelĂ© Stadium, Bugesera FC yakire Amagaju FC kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera naho Mukura VS&L yakire Gasogi United kuri Sitade y’Akarere ka Huye.

Imikino izakomeza ku wa gatanu tariki 16 Kanama 2024, Kiyovu Sports yakira AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium.

Ku wa gatandatu tariki 17 Kanama 2024, Rayon Sports izakira Marine FC kuri Kigali Pelé Stadium naho ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024, Musanze FC yakire Muhazi FC kuri Sitade Ubworoherane.

Bitewe n’uko Police FC na APR FC zizahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika mu mpera z’iki Cyumweru, zizakina umunsi wa mbere wa shampiyona ku wa gatatu tariki 18 Nzeri 2024, APR FC izakira Rutsiro FC kuri Kigali PelĂ© Stadium naho Étincelles FC yakire Police FC kuri Sitade Umuganda yo mu karere ka Rubavu.

Imikino yose itegerejwe kuzajya itangira saa cyenda z’umugoroba.

Uko imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda 2024-25 iteganyijwe