Shakira yishyuye imisoro igera ku miliyoni $15 yashinjwaga kunyereza

1126

Umuhanzikazi w’umunya-Colombia Shakira yamaze kwishyura imisoro igera kuri miliyoni $15 (arenga miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda) yashinjwaga na Leta ya Espagne ko yanyereje.

Kuri uyu wa kane tariki 5 Nzeri 2024 nibwo Shakira yemereye igitangazamakuru cyo muri Espagne, Al Mundo, ko yamaze kwishyura imisoro yashinjwaga kunyereza mu rwego rwo kurinda abana no kwanga ko yabava iruhande ari mu bindi birego.

Yagize ati,”Nayishyuye mu rwego rwo kurinda abana bange no kugira ngo mbashe gukomeza ubuzima bwange neza hatarimo ibintu by’inkiko.”

Muri 2018 nibwo Leta ya Espagne yatangiye gushinja Shakira kunyereza imisoro igera kuri miliyoni $15 ubwo yabaga muri iki gihugu hagati ya 2012-2014.

Icyo gihe Shakira yagiye kuba muri Espagne kuko uwari umugabo we GĂ©rard Pique yakiniraga ikipe ya FC Barcelone yo muri iki gihugu.

Shakira avuga ko yagiye kuba muri Espagne atari uko abikunze ahubwo kwari ukugira ngo urugo rwe rukomeze kugenda neza.

Shakira ahamya ko kuba yemeye kwishyura iyi misiro atari ikindi ahubwo ari ukugira ngo arinde abana be babiri no kugira ngo abagume iruhande.

Shakira Isabel Mebarak Ripoll wamenyekanye nka Shakira w’imyaka 47 yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Waka waka’, ‘Whenever, wherever’, ‘Hips don’t lie’, ‘La la la’ n’izindi.